Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko hari icyizere cy’uko uko iminsi igenda ishira, ikigero cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko kizagenda kigabanuka ku buryo uyu mwaka wa 2023 uzarangira kiri kuri 7.6%, ndetse mu utaha wa 2024 bikazagera kuri 5%.
Muri Nzeri nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 12,3% muri Kanama 2023. Ni izamuka rya 0,9% ugereranyije n’ukwezi kwari kwabanje [Nyakanga] kuko byari byiyongereyeho 11,9%.
Hari hashize amezi hari agahenge ndetse n’imibare igaragaza ko ibiciro biri kugabanuka. Urugero nko muri Mutarama, byari byazamutse ku kigero cya 20,7%, bigeze muri Gashyantare bigera kuri 20,8%.
Banki Nkuru y’Igihugu yagaragaje ko ikigero cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko kizakomeza kugenda kigabanuka ku buryo bizagera umwaka utaha wa 2024 kiri ku kigero cya 5% cyangwa munsi yaho.
Ibi byagurutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri mu 2023, ubwo Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragazaga uko ifaranga n’ubukungu by’u Rwanda bihagaze.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubukungu bw’u Rwanda zirimo urw’amabanki, urw’ubwishingizi ndetse n’abahagarariye Abanyarwanda mu Nteko Ishinga Amategeko.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yagaragaje ko umwaka ushize wari ukomeye ku bukungu bw’igihugu kuko aribwo ibiciro byazamutse cyane.
Ati “Umwaka ushize wari urimo ibibazo cyane aho habayeho izamuka mu mwaka wose ndetse bigera ku kigero cyo hejuru cya 21,7% mu Ugushyingo umwaka ushize, ariko bitangira kugabanuka kandi nk’uko twabiteganyaga turabona ko bizakomeza kumanuka nubwo bikiri ku kigero cyo hejuru, aho muri Kanama uyu mwaka byari ku kigero cya 12,3%.”
Yakomeje agira ati “Turateganya ko bizakomeza kugabanuka bikagera kuri 7,6% mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka, ndetse no munsi ya 5% umwaka utaha.”
Yavuze ko kimwe mu bizafasha u Rwanda kugera kuri iyi ntego ari uko umusaruro uva mu buhinzi waziyongera, ku kigera ngo igiciro cy’ibiribwa kitazamuka cyane.
Rwangombwa yagaragaje ko nubwo Isi ikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’ubukungu n’imihindagurikire y’ibihe, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7,7% mu gihembwe cya mbere cya 2023.
Urwego rwa serivisi mu gihembwe cya mbere cya 2023, rwazamutse ku kigero cya 11,3%, urw’inganda ruzamuka ku kigero cya 7,5% mu gihe urw’ubuhinzi rwo rwari ku kigero cya 0,3%.
Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragaje ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko atari umwihariko w’u Rwanda kuko ku kurwego rw’Isi riri ku kigero cya 6,8% ariko biteganyijwe ko umwaka utaha ibi biciro bizagabanuka bikagera kuri 5,2%.
Mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ari na cyo gice u Rwanda rubarizwamo izamuka ry’ibiciro riri ku kigero cya 14% ariko bikaba biteganyijwe ko umwaka utaha bizagabanuka bikagera kuri 10,5%.
INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane