Byinshi ku rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura mu myaka 13 rutangijwe mu Rwanda


Hari ku munsi wa Kabiri w’icyumweru tariki 26 Mata 2011, mu rwunge rw’ amashuri rwa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ubwo umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutanga urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 12 na 16 y’amavuko.

Ubwo Madame Jeannette Kagame yatangizaga gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda

Icyo gihe Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko bimaze kugaragara ko mu Rwanda hari abagore n’abakobwa bicwa na kanseri y’inkondo y’umura, ari nayo mpamvu Leta yafashe gahunda yo gukingira abana b’abakobwa bakiri bato (abangavu), batarageza igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Madamu Jeannette Kagame yarwanyije ibihuha bivugwa ku rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura

Madamu Jeannette Kagame yanashimangiye ko iri kingira rya kanseri y’inkondo y’umura ritagamije kubabuza kubyara nk’uko byavugwaga na bamwe ndetse na n’ubu hari aho bikivugwa.

Ibihuha byabaye  byinshi nyuma y’itangizwa ry’urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura

Nyuma y’itangizwa ry’iyi gahunda yo gukingira abangavu kanseri y’inkondo y’umura, hari byinshi uru rukingo rwavuzweho.

Muri byo bihuha icyari giteye inkeke by’umwihariko cyavugwaga hirya no hino by’umwihariko mu bice by’icyaro ni ibihuha byemeza ko uru rukingo rwaba rutera kutabyara ku bangavu baruterwa.

Hari n’abataratinyaga kuvuga ko ari n’uburyo Leta ikoresha mu gushaka guhatira abaturage kuringaniza imbyaro.

Ibi byatumye dusubiza amaso inyuma tureba ububi bw’iyi kanseri, tunareba abakingiwe iyi kanseri ku ikubitiro niba koko hari ingaruka byabagizeho harimo ubugumba bwanashyirwaga mu majwi cyane.

Kanseri y’inkondo y’umura ku isonga mu ndwara zivugana benshi muri Afurika

Nk’uko imibare y’ishami rya Loni ryita ku buzima ribigaragaza, kanseri y’inkondo y’umura niyo iza ku mwanya wa mbere muri Afurika, aho abapfa muri bo 11.8% ku barwayi bose ba kanseri bateranyirije hamwe abagabo n’abagore ari igitsina gore gihitanwa na kanseri y’inkondo y’umura.

Kanseri y’inkondo y’umura yivugana benshi

Kanseri y’inkondo y’umura yongera gufata uwo mwanya muri kanseri zibasira abagore, aho yibasira 22.7%.

Iyo kanseri kandi niyo ya mbere mu makanseri yibasira abagore bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara u Rwanda ruherereyemo.

ubwo umunyamakuru w’umuringanews.com yaganiraga  n’abaganga bo mu ishami ry’indwara z’abagore mu bitaro bya kaminuza i Kigali (CHUK) bamutangarije ko buri kwezi bakira nk’abarwayi babiri barwaye iyo kanseri.

Ibyo bigaragaza ko iyi kanseri ari ikibazo gikomeye mu Rwanda, nubwo Leta itarebereye igashyiraho uburyo bwizewe bwo kuyirinda hifashishijwe urukingo.

Ibyiza by’urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura

Tugarutse ku rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura, ni urukingo rukoreshwa ku isi hose. Rukaba rwaragaragajwe ko rurinda virusi yitwa HPV (Human Papilloma Virus) ari na yo ntandaro y’iyi kanseri y’inkondo y’umura. Uru rukingo rwemejwe nk’intwaro ya mbere mu kurwanya iki cyorezo cyugarije isi n’u Rwanda rudasigaye.

Ku birebana n’ingaruka zarwo zavuzwe zo gukuramo inda n’ibibazo byo mu bwonko, abashakashatsi bagaragaje ko nta gaciro babiha kuko imibare y’abagaragaweho n’ibyo bibazo bahawe uru rukingo ntaho itaniye n’iy’ababigira batararuhawe.

Bigaragaza ko abagize ibyo bibazo bitaturutse ku rukingo. Ibi tubikesha urubuga ruvuga ku buzima medscape.com.

Ikibazo kirebana no kuba uru rukingo rutera ubugumba nta na hamwe byigeze bigaragara ko uru rukingo rutera ubugumba kuva rwatangira gukoreshwa.

Mu bindi byiza by’uru rukingo ni uko rurinda n’indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yitwa imimero (genital warts), ikaba nayo igaragara mu gihugu cyacu, iyi ndwara ikaba yibasira ibitsina byombi.

Ubuhamya bw’abakingiwe kanseri y’inkondo y’umura ku ikubitiro

Benshi muri aba babyeyi bari baje gukingiza abana babo ni abahereweho na gahunda yo gukingiza kanseri y’inkondo y’umura

Akimanizanye Emerita, wo mu murenge wa Kimonyi, mu karere ka Musanze, ubwo yari ku kigo nderabuzima cya Musanze yaje gukingiza imfura ye yagize ati “Gahunda  yo gukingirwa kanseri y’ inkondo y’umura ndi mu bo yahereyeho, icyo gihe twikingizaga ababyeyi bacu batabishaka, kuko bavugaga ko uwakingiwe atazabyara, ariko byari ibinyoma kuko bagenzi banjye barabyaye ndetse nanjye ubwanjye urabona ko mfite imfura yanjye, bivuze ko ibyavugwaga kuri uru rukingo ari ibinyoma”.

Niyikiza Alliance, w’imyaka 20, wo mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze n’umwana mu mugongo yagize ati “Ibihuha  byabaye byinshi nyuma ya bakuru bacu bari bakingingiwe kanseri y’inkondo y’umura bituma bishora mu busambanyi bavuga ko batatwara inda kuko babwirwaga ko babaye ingumba, ariko icyo gihe barabyaye cyane, abakobwa benshi bava mu ishuri, ubuzima bubabera bubi bishinze ibihuha bivuga ubugumba ku uwakingiwe kanseri y’inkondo y’umura”.

Niyikiza yemeza ko uru rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ari ingenzi ku buzima bw’igitsina gore, ndetse we yemeza ko ari amahirwe bagize iyi gahunda ishyirwaho bari mu kigero igenewe, akaba yaranakanguriye abangavu bireba kuyitabira batitaye ku bihuha bumva hirya no hino.

Ibihuha ku rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura biracyahari

Ibihuha kuri uru rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura hari aho bikigaragara, kuko ubuhamya  bw’urubyiruko rw’abakobwa rumwe na rumwe rwadutangarije ko rubarinda gutwara inda ndetse n’indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Bamwe muri bo bemeza ko abaruhawe bakomeje kwishora mu mibonano mpuzabitsina ntacyo bishisha.

RBC yemeza ko urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura nta bugumba itera

Umukozi wa RBC, muri gahunda yaguye y’ikingira ukurikirana ibiba bitifuzwa nyuma yo gukingirwa, Jean de Dieu Hakizimana yagize ati “Gahunda  yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura ihagaze neza, nyuma y’uko itangira twahise tugera ku kigero kirenze 90%, u Rwanda ni kimwe mu bihugu biri ku kigero cyiza ku rwego rw’isi nubwo yakomwe mu nkokora na covid-19.”

Hakizimana yakebuye urubyiruko by’umwihariko abangavu ko bakwiriye kwirinda imyifatire yabagiraho ingaruka bagendera ku bihuha kuri uru rukingo kuko abakingiwe mbere bahari kandi nta ngaruka byabagizeho.

“Urukingo  rwayo hari indwara rudakingira”

Abaganga b’abanyamerika bagaragaza ko uru rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura rurinda gusa kanseri y’inkondo y’umura n’izindi ndwara ziterwa na HPV, rutarinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu n’izindi.

Intego za MINISANTE mu guhashya kanseri y’inkondo y’umura
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iteganya ko mu mwaka wa 2030 izaba yarangije gukingira kanseri y’inkondo y’umura abakobwa bangana na 90% by’abuzuza imyaka 12 y’ubukure buri mwaka, mu Rwanda uru rukingo ruri mu ngamba 3 zunganirana mu kurwanya ubu bwoko bwa kanseri y’inkondo y’umura iterwa na HPV.
Mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura yibasira abatari munsi ya 700 buri mwaka, abagera kuri 800 ikabahitana akenshi bapfa bazize kutayirinda ( harimo kutayikingiza) cyangwa kutivuza hakiri kare.

IZINDI NKURU

Leave a Comment