Mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rusizi byatangirijwe i Nyarushishi tariki 07 Mata 2022, abarokotse barasaba ubutabera ku barundi bakoze jenoside bakabicira ababo .
Mutesa Jean Bosco umwe mu barokokeye i Nyarushishi, ubu ni naho atuye yavuze ko bimwe mu byo bishimira ari ko abarokotse hari intambwe y’ubuzima bamaze gutera.
Ati ”Turishimira ko dufite umutekano, hari abakecuru bahabwa ingoboka natwe batuvuza ku buntu.”
Gatete Thacien na we ari mu barokokeye i Nyarushishi, ati ”Ubu Abanyarwanda babanye neza, turishimira ikigega FARG twabonyemo uburezi n’ubuvuzi n’urugo rw’impinganzina rufasha abakecuru n’abasaza b’inshike (Intwaza).”
Yavuze ko hari impunzi z’Abarundi zakoze Jenoside, ariko batazi amakuru yabo.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/04/WhatsApp-Image-2022-04-08-at-17.52.38.jpeg)
Depite UWAMBJE Aimee Sandrine yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bukora, ndetse ko ikibazo cy’abakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994 harimo n’abo Barundi na cyo kizwi.
Avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibindi bihugu abanyamahanga bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Ati ”Ibintu byose ni ukugenda buhoro buhoro, Joneside yakozwe n’abantu batandukanye harimo n’abo barundi, ubutabera bwacu icyo kibazo burakizi tugikorera ubuvugigizi mu byo u Rwanda rushoboye. Hazabaho gukorana n’ibindi bihugu abo bantu bakoze Jenoside bakurikiranwe.”
Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 8 450 biciwe mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Rusizi.
ubwanditsi@umuringanews.com&umuseke
[…] Abarundi bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni abari barahungiye muri komini zitandukanye zegereye igihugu cyabo, nko mu cyahoze ari komini Ntongwe kuri ubu hakaba ari mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango. Ahandi ni ahahoze ari muri perefegitura ya Butare, kuri ubu ni mu turere twa Huye na Gisagara, haka hibazwa kugeza ubu icyakorwa kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.https://umuringanews.com/?p=10086 […]