Ruhango: Umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu Karere nyuma y’uburiganya bwahabereye


Mu Karere ka Ruhango, haravugwa uburiganya mu gutanga umwanya w’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, uyobora Ralga na Meya w’aka Karere  bombi bavugwaho kubigiramo uruhare, aho ikizamini cyatanzwe mu bwiru, hagamijwe guha umwanya uwifuzwaga batagendeye ku bumenyi n’ubushobozi.

HABARUREMA Valens Meya w’Akarere ka Ruhango

Ariko yaba uyoboye Ralga ndetse na Meya w’Akarere ka Ruhango bombi ntibemera  uruhare rwabo  muri iki gikorwa cyo gushakira umwanya Havugimana, babihakana bivuye inyuma.

Nyamara nubwo babihakana,  abakoze ikizamini ku mwanya w’ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Ruhango batangaza ko bamaze amezi ane mu gihirahiro, mu gihe abakoze ikizamini ku yindi myanya bo batangiye akazi.

Ibi byabaye bikaba binyuranye n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryemerera abakozi ba Leta kujya mu kazi bakoze ikizamini, rivugako riteganya amezi atatu.

Abakozi bo muri Ralga ariko batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuganye n’ikinyamakuru ingenzi,   bagize bati”uwakoze ikizamini  nk’uko biteganywa n’amategeko mu ngingo yayo nimero 144/01/yo kuri tariki 3 mata 2017 rishyira uwatsinze mu kazi, kandi nk’uko bigenwa mu ngingo ya 16/18 aha rero ngo urwego bakorera n ‘Akarere ka Ruhango ntibabyubahirije.

Abakora mu Karere ka Ruhango ariko nabo batemeye ko amazina yabo atangazwa, batangarije ingenzi  ko uko bamenye ibyikorwa ry’ikizamini cya interview cyakoreshejwe Havugimana mu gihe yari yatsinzwe ibindi bizamini.

Bakomeje bagira bati ” Twibaza niba abamurushije mu bindi bizamini niba baragiye mucyo kuvuga bagahinduka ibiragi? Gusa amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi arahamya ko urubuga rushakirwaho ibisubizo mu karere byageze mugitondo byavuyeho ibyitangira ryako kazi.

Ikiganiro Ngendahimana ukuriye Ralga yagiranye n’umunyamakuru 

Umunyamakuru: Muraho nitwa Ephrem nyobora ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com hari amakuru nagira ngo mbabaze agendanye ni ikizamini Ralga yakoresheje mu karere ka ruhango ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubu biravugwa ko mwakoresheje havugimana garikani ikizamini cyo kuvuga wenyine kugirengo agire amanota yifuzwa byaba byifashe gute?

Ikindi kuyandi makuru avugwa ni uko mwasinyishije ubungirije iyo liste kandi muhari nabyo bikaba byateye impungenge abakoze ikizamini

Ngendahimana: Ibyo byose ntabwo ari byo. Urebe raporo twohereje ku Karere ntabwo hakoze umuntu umwe gusa, kuko raporo iragaragaza abakandida bose bakoze n’amanota bagize. Naho kuba harasinye unyungirije ni uko afite ububasha bwo kunsigariraho igihe cyose ntahari, kandi si byo gusa yasinye. Umunsi mwiza

Umunyamakuru:Abakoze ikizamini iyo batanyuzwe barajurira, inzego zibishinzwe zikabisuzuma.

Ikiganiro umunyamakuru yagiranye na Meya Habarurema Valens

Umunyamakuru: Muraho nitwa Ephrem nyobora ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com hari amakuru nagira ngo mbabaze agendanye n’ikizamini cyakozwe mu karere muyobora kumwanya w’umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza aho mushaka ko hajyamo inshuti yanyu havugimana ngo kandi ataratsinze ikizamini, ikindi abatishimiye uko ikizamini cyakozwe bakaba berekanako bari batsinze twagira ngo muduhe ishusho nyayo yaya makuru

Meya: Uraho Ephrem! Ibyo biratangaje cyane kuko Ubuyobozi bw’Akarere ntibutanga ibizamini by’akazi, ntibunabikosora. Akarere ka Ruhango kandi ntigakeneye abakora akazi kubera ubucuti, gakeneye abakozi bashoboye. Ubwo bushobozi rero bwerekanwa n’urwego rushinzwe gutanga ibizamini. Ndagushimiye ku musanzu wawe mu kubaka Ruhango.

Amakuru yizewe ni uko mu gihe urwikekwe rukomeje kuba rwose, bitewe n’umwanya wahawe Havugimana wari usanzwe ari umukozi mu karere ka Ruhango ushinzwe abafite ubumuga, bivugwa ko Meya yenda kwegura akagenda amusigiye umwanya mwiza.

Source: ikinyamakuru ingenzi


IZINDI NKURU

Leave a Comment