Rubavu-Mudende: Bishimira intambwe bateye mu guhashya umwanda nubwo hakiri imbogamizi


Abaturage bo mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Mudende, mu kagari ka Bihungwe, baturuka mu midugudu inyuranye batangaza ko bahinduye imyumvire bayoboka isuku n’isukura babikesha inyigisho zinyuranye bahabwa n’itorero ryabo, nubwo bemeza ko bagifite inzitizi ibakomereye ibangamira uyu muco mwiza biyemeje.

Batangaza ko umwanda wari warababayeho akarande, kwikoza amazi ari ikibazo, kwituma ku gasozi byarabaye umuco, indwara z’umwanda zibahekura ubutitsa, amakimbirane ahoraho yo kwitana abarozi kandi ari ingaruka z’umwanda.

Nsengimana Jean Mari Vianey, umuturage wo mu mudugudu wa Mwirima, akagari ka Bihungwe, umurenge wa Mudende, atangaza ko umwanda wari warababayeho akarande, butuma ku gasozi, imiryango ihora ishyamiranye bitana abarozi.

Nsengimana atangaza ko bateye intambwe ishimishije mu isuku n’isukura nubwo bafite ikibazo cy’amazi ( FOTO: Nkusi N.Diane)

Ati: ” Turashimira pasiteri wacu wo mu itorero ry’Abavandimwe, wafashe umwanya akatwigisha akamaro ko gukaraba, kwambara imyenda imeshe, gukoresha amazi meza, kuko mbere koga ntibyaturebaga, duhora turwaza abana indwara ziterwa n’umwanda, bwaki iduhekura tukabyitirira amarozi, ariko nyuma yo guhindura imyumvire tukita ku isuku tubayeho neza nubwo tugifite ikibazo cy’amazi, aho mu gihe cy’izuba kubona amazi biba ikibazo bamwe bakongera kwisanga mu ngaruka z’umwanda.”

Nsengimana atangaza ko kugira ngo babone amazi meza bakora urujyendo rw’amasaha abiri, kuri bo uku kutagira amazi ni imbogamizi itoroshye ku isuku n’isukura no kurwanya indwara z’umwanda.

Nyiramayabo Belancilla, utuye mu mudugudu wa Bunyone, akagari ka Bihungwe, atangaza ko muri aka gace kabo kwituma ku gasozi byari ibisanzwe, urenga ingo 10 nta musarani uharangwa, ko ariko nyuma yo guhindura imyumvire babikesha inyigisho baherewe mu itorero ry’Abavandimwe, bakabona n’abagiraneza babubakira imisarane kandi ipfundikiye, ubu bahinduye ubuzima.

Nyiramayabo atangaza ko mbere bahabwaga akato kubera umwanda ( FOTO: Nkusi N. Diane)

Ati: ” Twe abasigajwe inyuma n’amateka abantu baratunenaga kuko umwanda wari waraturenze, tutagira imisarane twituma aho tubonye, rimwe na rimwe imvura yagwa ikagarura wa mwanda mu rugo, urusazi ari rwose, duhora dushyingura cyane cyane ababaga baranduye virusi itera SIDA barwara indwara ziterwa n’umwanda bakaba barapfuye.”

Nyiramayabo akomeza atangaza ko bahinduye ubuzima, ko ariko bagifite ikibazo cy’amazi meza.

Twabafashije guhindura imyumvire- Pasiteri Nsanzimana

Pasiteri Nsanzimana Etienne ukuriye itorero ry’abavandimwe mu Rwanda, bakaba bafite ishami mu murenge wa Mudende, atangaza ko bagize uruhare rukomeye mu gufasha abaturage bo muri aka gace guhindura imyumvire ku isuku n’isukura.

Pasiteri Nsanzimana atangaza uruhare rw’itorero ayoboye mu gufasha abaturage kuyoboka isuku ( FOTO: Nkusi N. Diane)

Ati: ” Uruhare rwacu ni ukubafasha kumva no kwemera gukora isuku. Mu gihe cyashize icyumweru cyarashiraga umuntu adakoze amazi.”

Pasiteri Nsanzimana atangaza ko bagifite imbogamizi mu kubahiriza isuku mu bayoboke bayo, iterwa n’abana bata ishuri bagaca ukubiri n’isuku, bakanywa amazi mabi, bakivuruguta nta koga kandi iyo biga iki kibazo kitabaho.

RBC iti: ” Ntaho umuntu atagera abigizemo uruhare”

Hitiyaremye Nathan, umukozi wa RBC, mu gashami ko kwirinda indwara zititabwaho uko bikwiriye, yatangaje ko mu gihe cy’icyumweru bihaye cyo kurwanya izi ndwara bahisemo gusura abaturage bo mu kagari ka Bihungwe kuko ari urugero rwiza rw’abahinduye imyumvire bakayoboka isuku.

Hitiyaremye Nathan atangaza ko ntaho umuntu atagera abigizemo uruhare (FOTO: Nkusi N.Diane)

Ati: ” Aha ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Bari bafite ikibazo cy’umwanda, nta bwiherero bagiraga, bitumaga ku gasozi, nta muco wo koga intoki bari bafite, ariko tugamije no kwereka abandi ko ibintu bishoboka. Umuntu ashobora kugira aho ava akagira n’aho agera kandi abigizemo uruhare.”

Hitiyaremye atangaza guhindura imyumvire iganisha ku isuku aba baturage babikesha inyigisho zitandukanye bahawe n’itorero bakazakira.

Ashimangira ko guhashya umwanda ari ubufatanye bw’inzego zinyuranye, aho muri Bihungwe habonetse urugero rwiza rw’uwihaye Imana wafashe iya mbere ahindura imyumvire y’abaturage mu gihe abandi bari barabaretse aba umufatanyabikorwa wa leta.

 

 

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment