Rubavu: Abaturage bakomeje gutabaza


Abaturage bo mu karere ka Rubavu barinubira  uburyo abacuruzi binangiye, bakanga kubahiriza ibiciro bishya ku biribwa bitandukanye nk’uko biherutse gutangazwa.

Ibi bibaye nyuma y’uko Leta iherutse gushyira hanze ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe birimo , Umuceri, Akawunga ndetse n’Ibirayi, nyamara abacuruzi ntibagire icyo bahindura kubiciro byari bimaze iminsi byarazamutse bikabije.

Abaturage kandi bagasaba Leta guhagurukira iki kibazo kugira ngo abaturage nabo bareke kubigwamo mugihe Leta yavuze ko abaturage bagomba kubahiriza ibyo bociro hanyuma bakerekeza ku biro bishinzwe imisoro kugira ngo basubizwe imisoro bari batanze kuri ibyo biribwa.

Mu mujyi wa Rubavu mu isoko rya Mbugangari ndetse no mu maguriro atandukanye, ni hamwe muho abaguzi bashyira mu majwi ko abacuruzi bavuniye ibiti mu matwi, ntibubahiriza ibiciro bishya byashyizweho ku muceri  n’akawunga.

Ibiciro bishya byatangajwe, mu maduka na butiki biramanitse nyamara abaturage bakavuga ko byabaye umurimbo gusa mu gihe bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

Ubuyobozi bw’karere ka Rubavu buvuga ko bwashyizeho itsinda rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ibiciro byashyizweho, kandi ngo bamwe barenze kuri aya mabwiriza babiciriwe amande, ndetse n’abandi bazabifatirwa mo bazabihanirwa.

Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse abisobanura ngo abazagerageza kurenga kuri aya mabwiriza bose bazabihanirwa ku buryo bwose bushoboka.

Ibiciro bishya byashyizweho byagenaga ko kawunga ikiro kitagomba kurenga 800 Frw, umuceri wa Kigori ntugomba kurenza 820 Frw, umuceri w’intete ndende ntugomba kurenza 850 Frw, mu gihe umuceri wa Basmati utagomba kurenza 1455 Frw ku kilo. Nyamara nk’uko abaturage babivuga ngo ibi biciro ntibyigeze byitabwaho muri aka karere.

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment