Rubavu: Abana basambanyijwe bagaterwa inda baratabaza


Ikibazo cy’abana baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure, gikomeje kwiyongera mu karere ka Rubavu, imibare igaragaza ko nibura mu mezi 8 gusa abana 141 basambanyijwe banaterwa inda, ibi bikaba byarabagizeho ingaruka zikomeye bakaba batabaza inzego zinyuranye kuko ubuzima bwabo n’ubw’abana babyaye buri mu kaga.

Aba bana babaye ababyeyi imburagihe bakaba basaba inzego bireba kubaba bugufi mu rwego rwo kudahabwa akato mu miryango, hamwe no kubafasha kubona ubutabera kuko ababateye inda babihakanye abandi bagatoroka.

Bamwe muri aba bangavu baganiriye n’itangazamakuru bo murenge wa Rugerero, mu kagali ka Muhira, umwe afite imyaka 13 y’ubukure undi afite imyaka 16.

Aba bombi batangaza ko intandaro yo gusambanywa bagaterwa n’inda zitateguwe ari ibishuko kuko ababateye inda babizezega kubaha ibintu bizabafasha bitandukanye nk’imyenda n’ibindi ariko bamara kubyara bakabihakana bityo imibereho yabo n’abo bahetse ikaba ikomeje kugorana.

bakanemeza ko zimwe mu ngaruka bahuye nazo bakimara kubyara harimo kuba barabyaye badakuze, kuba baratereranwe n’imiryango yabo, kubura icyo bagaburira abana ndetse no gutototezwa bikomeye.

Uwasambanyijwe akanaterwa inda afite imyaka 13 yagize ati:”Ingaruka byangizeho ni uko nabyaye ntashoboye kurera bigatuma mva mu ishuri ndetse bigatuma nshwana n’ababyeyi bambwira ngo nirirwa ndi kurya gusa ntacyo nkora, icyo nzi ni ukwirirwa ndabyaragura gusa, nafata n’isafuriya ngo nitekere bakayinyima kugeza ubwo numvise nshaka no guta umwana ariko undi mutima urabimbuza”.

Ikindi aba bana batangaza ni ukuba baragerageje no kugeza ikibazo cyabo mu nzego z’ubuyobozi ariko zikabarangarana ntizite ku kibazo cyabo, bakaba bemeza ko byabaciye intege bituma babura imbaraga zo gukurikirana uburenganzira bwabo n’abo babyaye barabyihorera.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Murindwa Prosper atangaza ko bagiye gukorana n’inzego bireba mu kuganiriza imiryango by’umwihariko iy’aba bakobwa babyaye, abatereranwa bakegera ubuyobozi bukabafasha kubona ubwunganizi mu mategeko bityo aho bishoboka bagahabwa ubutabera.

Ikibazo cy’abana basambabywa ndetse bakanaterwa inda bataruzuza imyaka y’ubukure, gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye hano mu Rwanda, nubwo hagiye hashyirwaho ingamba zikomeye zo guhangana nacyo ariko bigaragara ko inzira ikiri ndende kugirango gihashywe.

 

 

 

 

 

 

Inkuru ya M.E/RUBAVU


IZINDI NKURU

Leave a Comment