Umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza wa Rotary club Virunga wahaye abanyeshuri 1500 baturuka mu miryango itishoboye ibikoresho birimo matera, amakaye, inkweto n’ibindi bikoresho by’ishuri bifite agaciro ka miliyoni 52 Frw.
Ibi bikoresho byahawe abanyeshuri 1500 bo mu turere twa Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare. Ibi bikoresho byatanzwe ku nkunga y’Umuryango wo muri Canada wita ku mwana, Sleeping children around the world.
Iki gikorwa kikaba cyasojwe kuri iki cyumweru mu Karere ka Rwamagana kinitabirwa na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman usanzwe ari umunyamuryango wa Rotary Club.
Buri mwana yahawe matera, ibase, Ikiringiti, amashuka, amakaye, inkweto, imyenda y’ishuri, udupfukamunwa ndetse n’imyenda y’imbere ku bana b’abakobwa.
Umuyobozi ucyuhe igihe wa Rotary Club Kigali Virunga, Ingabire Jennifer, yavuze ko ubwo yayoboraga uyu muryango hari undi muryango uba mu gihugu cya Canada wabegereye kugira ngo bakorane mu gutanga ibikoresho ku banyeshuri nubwo haje kwivangamo COVID-19.
Ati “ Uwo mushinga utekereza ko umwana iyo aryamye neza, akura neza kandi akiga neza, iyo aryamye neza rero bituma abyuka kare akajya kwiga bitewe nuko aba yaryamye neza, niyo mpamvu mu bikoresho twatanze harimo ibyo kuryamira n’iby’ishuri.”
Ingabire yavuze ko buri Karere bagiye bakagenera abana 300 nibura abana bose bakaba bagomba kungana ku mpande zombi yaba abahungu ndetse n’abakobwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye Leta y’u Rwanda ikorana neza n’abafatanyabikorwa barimo na Rotary Club, yavuze ko imiryango yafashijwe yiganjemo iyubakiwe inzu n’Akarere agasanga bari bakeneye ibyo bikoresho.
Ati “ Abenshi muri aba ngaba ni abantu twagiye twubakira batari bafite naho baba, bari bakeneye n’imifariso kugira ngo bayirareho, iyo umwana yariye neza akanaryama neza agasinzira, iyo aje mu ishuri abasha kwiga neza iki kikaba ari igikorwa cyiza twabashimira aho abana bagiye kwiga neza kuko aribo ejo hazaza h’igihugu cyacu.”
KAYITESI Anne