Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite byinshi byo gukemura -Loni


Intumwa z’akanama k’umutekano ka Loni zagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite byinshi byo gukemura ngo igire umutekano, harimo no kwirinda ko intwaro z’igisirikare cyayo zijya mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro.

Byatangajwe na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, Nicolas de Rivière wagaragaje ko 80 % by’intwaro inyeshyamba zo muri Congo zikoresha, zituruka mu bubiko bw’igisirikare cya Leta (FARDC).

Nicolas de Rivière n’itsinda yari ayoboye, ku cyumweru tariki 12 Werurwe nibwo basoje uruzinduko bagiriraga muri Congo, hagamijwe kureba intandaro y’ibibazo by’umutekano muke bimaze iminsi mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Kugeza ubu muri RDC habarizwa imitwe yitwaje intwaro isaga 130, yiganjemo ifite inkomoko imbere mu gihugu.

Nicolas de Rivière yavuze ko Congo ariyo ya mbere ikwiriye gushyiraho uburyo butuma umutekano uboneka, bahereye ku kwirinda ko intwaro zijya mu maboko y’inyeshyamba.

Ati “Hari ibibazo bimwe na bimwe bigomba kubanzwa gukemurwa. Raporo y’inzobere igaragaza ko 80 % by’intwaro zifitwe n’imitwe yitwaje intwaro, zituruka muri FARDC. Ni ikibazo kigomba gukemurwa.”

Kuwa Gatandatu ubwo yari i Goma, Nicolas de Rivière yavuze ko Congo ikwiriye kwishakamo ibisubizo aho guhora itegereje ko hari abanyamahanga bazaza kuyikemurira ibibazo.

Ati “Ndashimangira ko Loni idashobora gukora byose yonyine, birareba na RDC ndetse n’ingabo zayo. Nibo mbere na mbere bireba, icyo Loni yakora ni ugufasha. Nta gisubizo cy’ubufindo gihari, si Loni rwose izaza gukemura ibibazo byanyu yonyine.”

Ibi bije nyuma y’iminsi FARDC ihanganye n’umutwe wa M23. Uyu mutwe wagiye ugaragaza ko intwaro nyinshi ukoresha uzambura FARDC ku rugamba, izindi ukazivana mu bigo n’ububiko bw’intwaro za Leta ugenda ufata mu duce wigaruriye.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment