RBC yahawe inkunga mu rwego rwo guhangana na Covid-19


Mu rwego rwo gukomeza guhangana na Covid-19, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe Imbuto Foundation yahaye inkunga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” igizwe n’imashini 2 zifashishwa mu gupima COVID-19.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, yatangaje ko iyo nkunga yaturutse ku nshuti zabo, nabo bakaba bishimiye gufasha urwego rw’ubuzima mu kazi k’indashyikirwa rukora ko guhangana na COVID-19.

Yagize ati “Umuryango Imbuto Foundation urashimira cyane umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RDB, Fisher Itzak ku bw’iki gikorwa cy’indashyikirwa, tukaba twashoboye kubagezaho ibi bikoresho”.

RBC ikaba yashimiye iyo nkunga kuko ngo izabafasha gukomeza guhangana na Covid-19, dore ko izo mashini zije zunganira izindi ngamba zirimo Guma mu Rugo igihugu kivuyemo ndetse n’ibikorwa byo gukingira bikomeje.

Iyo nkunga ije mu gihe umuryango Imbuto Foundation wizihiza imyaka 20 umaze mu bikorwa byo kwigisha n’ibigamije kuzamura Abanyarwanda, uwo munsi ukazizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Imbuto itoshye, ejo haganje”.

Ubuyobozi bwa RBC bwatangaje ko Leta yishimiye iyi nkunga kuko ije kongera ubushobozi bwa Laboratwari mu gupima COVID-19

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi ba COVID-19 20,480, abamaze gukira ni 18,906 mu gihe abakirwaye 1,291 na ho abamaze gupfa bakaba 282.

Abantu barenga gato 1,073,814 ni bo bamaze gupimwa COVID-19 mu gihe abantu 321,698 ari bo bamaze kuyikigirwa.

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment