PS Imberakuri ya Mukabunani yihakanye ku mugaragaro itangazo rya Maitre Ntaganda


Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwitandukanya n’itangazo Ntaganda aherutse gusohora avuga ko Ingabire Victoire uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, ashyirwaho iterabwoba, Perezida w’ishyaka PS Imberakuri Mukabunani Christine yavuze ko Maitre Ntaganda Bernard wiyitirira iri shyaka, politiki yo mu Rwanda yamunaniye akaba asigaye avuga nk’uwavangiwe mu mutwe. Mukabunani yabwiye abanyamakuru ko ishyaka rye ryitandukanyije n’itangazo rya Maitre   Ntaganda ndetse ko atarivugira kandi atakiri umunyamuryango waryo.

Mukabunani hamwe na bagenzi be bo muri PS Imberakuri bitandukanyije na Maitre Ntaganda

Mukabunani yemera ko ishyaka ayoboye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, icyakora ngo umurongo waryo ni ukunenga ibitagenda neza ariko mu buryo bwubaka.
Mukabunani uherutse gutorerwa kuba umudepite yavuze ko urubuga rwa politiki mu Rwanda rwafunguye, ngo iyo bitaba ibyo ntibaba barinjiye mu Nteko.

Ati “Twe turi abahamya bo kugaragaza ko urubuga rwa politiki mu Rwanda rwatangiye gufunguka neza.  Iyo urebye uko twiyamamaje muri 2013, twarazitiwe ku buryo bwose. Hari n’aho twajyaga ntitwiyamamaze tugataha ariko ubu twaragiye turiyamamaza, imikoranire hagati y’abiyamamazaga n’abayobozi b’inzego z’ibanze yari myiza

Ntaganda wahoze muri PS Imberakuri akaryirukanwamo muri Werurwe 2010, kuri uyu wa Kane yasohoye itangazo risa n’iryagarukaga ku magambo Perezida Kagame yavuze tariki 19 Nzeri ubwo yarahizaga abadepite bashya, aho yaciye amarenga ko Ingabire Victoire atitonze nubwo yarekuwe ashobora kongera gufungwa. Muri iryo tangazo ryitiriwe PS Imberakuri, Ntaganda avuga ko ari urwango n’iterabwoba Leta iri gushyira kuri Ingabire.

Mukabunani avuga ko impamvu Ntaganda akunze kumvikana yitirira ishyaka PS Imberakuri ari uko atifuza ko ritera imbere, ngo buri gihe aba ashaka ko risenyuka.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment