Politike yo kohereza mu miryango abana bafite ubumuga yatangiye gushyirwa mu bikorwa


Nyuma y’uko tariki 31 Gicurasi 2021, Guverinoma y’u Rwanda yemeje politiki y’abantu bafite ubumuga, kandi muri yo hakaba harimo ingingo ivuga ko umwana wese agomba kurererwa mu muryango, ufite ibyo akeneye gufashwa agafashwa, ariko ari mu muryango, kuri ubu iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa  aho abana batangiye koherezwa mu miryango yabo.

Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23 harimo 18 bafite imiryango izwi
Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23 harimo 18 bafite imiryango izwi

Byatangajwe na Oswald Tuyizere, umuhuzabikorwa wa gahunda yo gufashiriza abafite ubumuga mu miryango mu Nama y’igihugu y’abafite ubumuga, kuri uyu wa 17 Kamena 2021, ubwo yatangirizaga iyo gahunda mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe ADAR-Tubahoze, i Huye.

Tuyizere kandi avuga ko ibi byemejwe nyuma y’uko muri 2013 Leta y’u Rwanda yari yafunze ibigo by’imfubyi, ivuga ko abana bose bakwiye kurererwa mu miryango, ariko abafite ubumuga bo bakabura imiryango ibakira.

Agira ati “Gahunda yo kurerera Abanyarwanda mu miryango yatangiriye ku bana bari mu bigo by’imfubyi, ariko twasanze hari abana bafite ubumuga basigayeyo, babuze imiryango ibakira kubera kubanena no kuba hari abatekereza ko uwo mwana yamwanduza ibyo bita imyuka mibi, amagini n’ibindi, babaha akato”.

Nyamara kandi, ngo abana bafite ubumuga na bo baba bakeneye urukundo rwo mu muryango akitabwaho.

Ati “Gukora icyo gikorwa ni uko tubona iyo umuntu ari mu muryango ari bwo abasha kubona urukundo, abasha kumva ko na we ari umuntu. Ariko n’umuryango wamubyaye ukumva ko umwana agomba kwitabwaho n’umuryango we mbere y’abandi”.

Biteganyijwe ko ku bufatanye bw’abafite ibigo byita ku bana bafite ubumuga babibamo, n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ndetse n’ikigo gishinzwe imikurire y’umwana no kumurengera, abafite imiryango bazayisubizwamo, n’abatayifite bakazashakirwa ba Marayika murinzi babakira.

Abo bana kandi bazakomeza gukurikiranwa nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha.

Ati “Ibyabafashaga mu kigo bizabaherekeza mu buzima busanzwe, kandi bazajya basurwa n’abashinzwe abana, igihindutse cyose tukimenye”.

Icyakora, abasanzwe bita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe muri ADAR Tubahoze i Huye, bafite impungenge z’uko bazabaho mu miryango badafite ubakurikirana umunsi ku wundi nk’uko byari byifashe mu kigo.

Mu bana barererwa muri ADAR-Tubahoze harimo abo umuyobozi w
Mu bana barererwa muri ADAR-Tubahoze harimo abo umuyobozi w’ikigo atekereza ko nta muryango ku giti cyawo wshobora kubitaho

Musabyemariya Josepha uyobora icyo kigo avuga ko atewe impungenge n’abakobwa b’inkumi kuko atekereza ko bashobora kuzaterwa inda, ariko na none agaterwa impungenge n’abo bigaragara ko nta bwenge bwo gutoranya ikibi n’icyiza bafite.

Ati “Hari abo ubona bibera mu isi yabo, akaba yarya imyanda, noneho nkabona n’uwaba afite umuryango bazamwica, nk’uko byagendaga kera”.

Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23. Muri bo 18 bafite imiryango bakomokamo. Kuri 23 kandi, 10 bose ni abafite ikibazo cyo kutabasha gutandukanya icyiza n’ikibi, ari na bo Musabyemariya afitiye impungenge ko imiryango itazabasha kubitaho.

Ni na yo mpamvu atekereza ko Leta ikwiye kuzabashakira uko babaho kuko we abona nta muryango ku giti cyawo wabitaho ngo ubashobore.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment