Perezida Zelensky mu mugambi mushya wo guhindura urugamba


Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko intambara igihugu cye kimazemo igihe afite gahunda yo kuyimurira ku butaka bw’u Burusiya.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Ukraine ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga, yavuze ko “gake gake intambara u Burusiya bwatangije iri kugenda igana ku butaka bwabwo, cyane cyane ikazibasira ibice bifite icyo bivuze gikomeye kuri iki gihugu n’ibigo bya gisirikare.”

Yavuze ko ‘nta buryo buhari bwo kwirinda iyi gahunda yo kwimurira intambara ku butaka bw’u Burusiya, ashimangira ko Ukraine ikomeye.”

Perezida Zelensky atangaje ibi nyuma y’iminsi u Burusiya bushinja Ukraine kugaba ibitero bya drones i Moscow ariko iki gihugu kikabiburizamo.Ni ibirego Perezida Zelensky atigeze agira icyo abivugaho.

Mu mpera z’icyumweru gishize, u Burusiya bwatangaje ko bwaburijemo igitero cya drones cyari cyagabwe na Ukraine mu kirere cy’umurwa mukuru, Moscow. Ni ku nshuro ya kabiri muri icyo cyumweru Umurwa Mukuru w’u Burusiya wari ugabweho ibitero bya drones.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment