Perezida wa Rayon Sports yashyize ukuri hanze kwibazwaga na benshi


“Nibambwira bati warakoze cyane mu myaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane, Imana ibahe umugisha, ibyo ntakoze muzabimbabarire, ni ko nari nshoboye. Ni uko bizagenda.”

Ibi bikaba byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Mutarama 2024,ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports aho Uwayezu Jean Fidele perezida w’iyi kipe.

Yakomeje agira ati: “Ikimpangayikishije ni ukurangiza manda ndimo, ibindi abantoye, ba nyiri Rayon Sports, sinzi niba banashima ibyo mbakorera. Nibasanga narabakoreye, bakansaba kongera kwiyamamaza nanjye nzaza.”

Uwayezu utangaza ko arajwe ishinga no gushakira ikipe ya Rayon Sports ibikombe ariko mu myaka 4 amaze ayobora ntabwo aregukana igikombe cya shampiyona.

Yatorewe kuyobora Rayon Sports mu Ukwakira 2020 nyuma y’aho iyikipe yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego z’ubuyobozi zinyuranye.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment