Perezida wa Centrafrique yageze i Kigali, uruzinduko ruvuze byinshi


Nk’uko byari biteganyijwe none kuwa kane, tariki ya 5 Kanama 2021, ku isaha ya saa tanu n’igice, Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, aho yaje mu ruzinduko rwo gushimangira umubano afitanye n’u Rwanda ruzamara iminsi .

Uru ruzinduko rw’iminsi ine ruteganyijwe kuva kuri uyu wa kane tariki ya 5-8 Kanama 2021,  Perezida Touadéra arakirwa na Perezida Paul Kagame, bagirane ibiganiro byihariye mbere yo gukurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Perezida Touadéra azasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro w’Umukuru w’Igihugu.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Touadéra azasura ahantu nyaburanga hatandukanye harimbishirijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

Urugendo rwa Perezida Touadéra ruje nyuma y’amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique.

Kugeza ubu, u Rwanda muri Centrafrique rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca, by’umwihariko  mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zaburizamo amatora.

Perezida Touadéra w’imyaka 63 yarahiriye manda ya kabiri yo kuyobora Centrafrique muri Werurwe mu 2021, ibi byose bikaba byaragezweho k’ubw’umutekano w’ingabo z’u Rwanda (RDF).

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment