Perezida Tshisekedi mu Rwanda


Mu masaha ya nijoro, nibwo perezida Felix Tshisekedi yageze mu Rwanda yakirwa i Kanombe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera, Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ibudukikije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba

Perezida Tshisekedi yageze mu Rwanda nyuma yo gusura Kenya na Uganda mu cyumweru gishize.

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika barimo, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, uwa Togo Faure Gnassingbé na Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, Amadou Gon Coulibaly bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2019.

Iyi nama ya Africa CEO Forum igiye kumara iminsi ibiri aho itangira kuri uyu wa mbere ndetse igomba kwitabirwa n’abantu bagera ku 1800 bazaturuka mu bihugu 70 byo ku migabane inyuranye iri ku isi.

Perezida Félix Tshisekedi yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila wari umaze imyaka isaga 18 ku butegetsi,akaba afitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuko mu minsi ishize yemeye ko indege ya Rwandair ikorera ingendo i Kinshasa.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment