Perezida Trump n’ubutasi ntiberanwa ku nkomoko ya Coronavirus


Mu minsi ishize nibwo uyobora ibiro by’ubutasi bya Amerika yari yatangaje ko bakiri gukora iperereza ku nkomoko ya Coronavirus, nyuma nibwo ibi biro byatangaje ko byamaze kubona ko Corona atari virus yakozwe n’abantu cyangwa yahinduwe nkana.

Nyamara Perezida Trump we akaba yemeza ko ari Ubushinwa bwayikoze nubwo atazi neza niba Ubushinwa bwarayikoze habayeho kwibeshya cyangwa bigambiriwe, avuga ko icyo bwongeyeho ari ugukora irindi kosa.

Ati “Sinumva uburyo abantu batemererwaga kugenda imbere mu Bushinwa ariko bakemererwa kujya ahandi ku isi. Ni ibintu bibi, ni ikibazo gukomeye bagomba gusubiza”.

Ejo kuwa kane, ikinyamakuru New York Times cyavuze ko umwe mu bategetsi bakuru muri White House yasabye ibiro bishinzwe ubutasi guperereza niba iyi virus yaravuye muri laboratoire y’i Wuhan.

Ibyo biro kandi byasabwe guperereza niba Ubushinwa na OMS byari bifite amakuru kuri iyi virus mbere nk’uko umwe mu bategetsi ba Amerika utatangajwe yabibwiye NBC News.

Perezida Trump akomeje kwibasira cyane Ubushinwa kuko aheruka kuvuga ko Ubushinwa “buzakora icyo bushoboye cyose” kugira ngo ntiyongere gutorerwa kuyobora Amerika.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’ibiro ntaramakuru Reuters mu biro bye bya White House, Perezida Trump yavuze ko bushobora guhura n’ingaruka “nyinshi” zivuye kuri Amerika kubera coronavirus.

Yavuze ko Ubushinwa bwakabaye bwaramenyesheje amahanga hakiri kare ibijyanye n’iki cyorezo.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yahakanye ibyo birego.

Geng Shuang yavuze ko Ubushinwa bufata amatora y’Amerika nk’ikibazo kireba Amerika ubwayo.

Bwana Shuang yongeyeho ko yizeye ko abanyapolitiki bo muri Amerika bazareka gukoresha izina ry’Ubushinwa muri politiki y’imbere mu gihugu cyabo.

Trump na we ubwe akunze gushinjwa kudakora ibihagije mu guhangana na Covid-19, indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Coronavirus yashegeshe ubukungu bw’Amerika mbere bwari buhagaze neza – bukaba ari cyo kintu cy’ingenzi yagezeho yagenderagaho mu kwiyamamaza cyo gutuma yongera gutorwa mu kwa 11.

Perezida Trump, watangije intambara y’ubucuruzi n’Ubushinwa, ntabwo yasobanuye neza uburyo ashobora kugira icyo akora ku Bushinwa.

Yabwiye Reuters ati “Hari ibintu byinshi nshobora gukora. Turimo kureba icyabaye”.

Yongeyeho ati “Ubushinwa buzakora icyo bushoboye cyose kugira ngo ntsindwe aya matora”.

Uyu perezida wo mu ishyaka ry’abarepubulikani yavuze ko yemeza ko Ubushinwa bushaka ko uwo bashobora kuzahangana, umudemokarate Joe Biden, ari we utsinda amatora.

Perezida Trump yanavuze ko adashira amakenga amakuru y’ikusanyabitekerezo agaragaza ko Bwana Biden ari we uzatsinda amatora.

Yagize ati “Ntabwo ngendera ku bivugwa n’amakusanyabitekerezo. Nemera ko abaturage b’iki gihugu bazi ubwenge. Kandi sintekereza ko bazatora umugabo udashoboye”.

Mbere yaho kuwa Gatatu tariki 29 Mata 2020, ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko Trump yatonganyije abajyanama be muri politike ku wa gatanu ushize nimugoroba.

Ibyo bitangazamakuru bivuga ko hari nyuma yaho amakuru y’ikusanyabitekerezo agaragaje ko azatsindwa mu matora muri za leta ziba ari ingenzi ngo umukandida yizere gutsinda.

Abajyanama be bafite impungenge niba Trump azatsinda muri leta ziba ari isibaniro nka Florida, Wisconsin na Arizona, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

Associated Press yongeraho ko itsinda ry’abamwamamaza ryataye icyizere ko azatsinda muri leta ya Michigan.

Amakuru avuga ko ubwo yaganiraga mu nama yo mu buryo bw’iyakure n’abakuriye ibikorwa byo kumwamamaza, yagize ati: “Ntabwo nzatsindwa na Joe Biden”, akarenzaho n’indahiro.

Source:BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment