Perezida Ndayishimiye yakebuye abarundi bavuga ko amafaranga yabo yataye agaciro


Kuri uyu wa 12 Kanama 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavuze ko bidakwiye kugereranya ifaranga ry’u Burundi n’andi mpuzamahanga, kuko mu gihugu cyabo ho ryihagije.

Igipimo cy’ivunja ry’amafaranga kigaragaza idolari rya Amerika kugeza kuri uyu wa 13 Kanama 2024, rifite agaciro kangana n’ak’amafaranga y’u Burundi 2881,8.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko Abarundi bagereranya ifaranga ry’u Burundi n’andi yo mu bihugu bikomeye bafite ikibazo cy’imyumvire.

Yagize ati “Mufite ingorane kuko abo hanze bababeshye. Muza gupima ku munzani irirundi n’idolari. Mwebwe iyo mupima ayo mafaranga, muba mwatakaye. Pima umusaruro ufite, umutungo ufite n’amafaranga ufite mu gihugu. Ntihazagire uwongera gutuka ifaranga ryacu ngo ntirigira agaciro. Ibihumbi 5000 by’Amarundi ubiririye mu Burundi bihangana n’amadolari 50 uyaririye muri Amerika.”

Yakomeje agira ati “Ifaranga ryacu rifite agaciro mu Burundi. None wagira ngo rigire agaciro mu Bufaransa? Aho nabonye avoka mu Burundi igurwa 200, muri Amerika ikagurwa amadolari atanu, bisobanura ko amadolari atanu angana n’Amarundi 200.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubuzima bwo mu Burundi bworoshye, kuko umuntu ufite amadolari atanu, ashobora kurya agahaga ariko ngo uyafite muri Amerika ntashobora guhaga.

Yatunze urutoki abihisha inyuma y’ibura ry’amadolari mu Burundi

Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye abaturage b’i Bujumbura ko mu gihe arwana urugamba rw’iterambere, hari abantu bakomeje kwiba ubukungu bw’u Burundi. Yasabye abaturage kujya bamwereka abakora nabi kugira ngo abarwanye.

Ku kibazo cy’ibura ry’amadolari mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu bantu batuma ribura muri Banki Nkuru y’Igihugu harimo abakomeye yise “Ibigabo bigendera muri za jeeps.”

Yagize ati “Aya madolari mwumva ngo twarayabuze, abayatoba turabazi. Ndababwiza ukuri ko hano harimo abanyabwenge. Amadolari muri ariya mabandi aruzuye. Kubera iki? Bayajyana ku isoko ry’umukara. Amadolari ava hanze bayashyira ku makonti hanze.”

Ndayishimiye yakomeje yibasira aba bantu ati “Hano dufite abantu bakoreshwa n’amashitani. Abatobanga bariho kandi ntimugire ngo ni batoya! Ni ibigabo bigendera mu ma-jeeps. Twirirwa turwana, turahanganye. Ayo mashitani tuzahangana.”

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment