Perezida Kagame yatumiwe nk’umushyitsi w’imena mu nama ya SADC


 

Perezida Kagame yageze muri Namibia ejo hashize kuwa 16 Kanama 2018, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Hosea Kutako International Airport na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Netumbo Nandi-Ndaitwah, nyuma y’aho yakirwa na Perezida w’iki gihugu Hage Geingob. Inama ya SADC, Perezida Kagame yatumiwemo nk’umushyitsi w’imena, iteganyijwe uyu munsi ku wa 17 na 18 Kanama 2018, ikaba ifite insanganyamatsiko yibanda ku guteza imbere ibikorwa remezo no kongerera urubyiruko ubushobozi mu iterambere rirambye. Mu nama enye ziheruka SADC yibanze ku iterambere ry’inganda.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Namibia

SADC igizwe n’ibihugu 15 by’ibinyamuryango birimo Angola, Botswana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lesotho, Malawi, Madagascar, Mauritius, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Seychelles, Swaziland [eSwatini], Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Abayobozi bageze muri Namibia barimo, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, uwa Botswana, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Tom Thabane. Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, yitabira iyi nama mu gihe igihugu cyasigaranwe na Constantino Guveya Dominic Nyikadzino Chiwenga usanzwe ari Visi Perezida.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yabanjirijwe n’iyahuje abayobozi bakuru na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yabaye hagati yo ku wa 9 na 14 Kanama 2018. Biteganyijwe ko izasozwa Perezida wa Namibia, Hage Geingob, afata inkoni y’ubuyobozi bwa SADC ifitwe na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Inama ya SADC yaherukaga kubera muri Namibia mu 1992 aho abayobozi bayitabiriye basinye amasezerano yahinduye Umuryango witwaga SADCC (Southern African Development Coordination Conference) ukaba SADC (Southern African Development Community).

Isinywa ry’aya masezerano ryahinduye uko imiryango ihuriweho n’ibihugu yakoraga. Mbere ya 1992, gahunda zegerezwaga igihugu kikaba gifite ububasha bwo kugenzura umutungo wacyo. Nyuma yo kuyashyiraho umukono, ibikorwa n’ibihugu by’ibinyamuryango byo muri SADC byatangiye kugenzurirwa mu Bunyamabanga bwayo buri mu Mujyi wa Gaborone muri Botswana.

HAGENGIMANA Philbert 


IZINDI NKURU

Leave a Comment