Perezida Kagame yaburiye abashyize mu majwi u Rwanda


Perezida Kagame yavuze ko nta hantu habi u Rwanda rutageze bityo utegura guhungabanya umutekano warwo akarushwanyaguza ariwe bizabaho.

Ibi yabivuze mu birori bisoza umwaka we na madamu we batumiyemo abantu batandukanye muri Kigali Convention Center.

Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko imyaka ibaye myinshi u Rwanda ruvuye hasi cyane,rukubakwa none ubu rukaba rugeze ahashimishije.

Ati “Usubije amaso inyuma,imyaka iragiye,ibaye myinshi,aho tuvuye,amateka ya bundi bushya tukubaka igihugu cy’u Rwanda,twahereye hasi cyane kubera amateka yacu tuzi.Sinirirwa nyasubiramo.Twahereye hasi cyane ku buryo nta hasi cyane haharuta twajyaga kugera.”

Yavuze ko ubu ’aho gushwanyagurika twarahageze turahazi’ bityo uwatekereza gushwanyaguza u Rwanda ariwe byabaho.

Ati“Kuvuga ngo umuntu arategura guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze, turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”

Icyakora yavuze ko ntawe u Rwanda rwifuza kugirira nabi muri uyu mwaka wa 2024 bityo azategereza abigambye kubikora gusa we icyo azakora ari ukwitegura.

Ati “Twe ntawe tuzategura kugirira nabi umuntu uwo ari we wese ariko ntushobora no kuza kunyigisha ngo uriya wavugaga biriya ngo ntabwo aribyo yavugaga. Kuri njye ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga.”

Yavuze kandi ko mu myaka yashize hari igihe u Rwanda rwatereranywe rusigara ari rwonyine, ati: “U Rwanda rwigeze kuba ari rwonyine, twabibayemo turabizi, rero ntabwo dufite ubwoba, nta wadukangisha ko bishoboka ko hari igihe twakongera kuba twenyine nanone.

“Rero tugomba iteka guhora twiteguye, kandi tumenyereye kwitegura ibibi bishoboka, aho igihe icyo aricyo cyose dushobora kuba twenyine, igihe twasigara turi twenyine tuzabibamo kandi tuzabisohokamo ndetse neza kurusha ubushize.”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko mu mwaka wa 2024,umutekano w’abanyarwanda uzabungabungwa uko byagenda kose.Yasoje yifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2023.

 

 

 

 

 

SOURCE: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment