Perezida Kagame mu Nama yiga ku kubaka Amahoro ku Isi


Kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018,   i Paris mu Bufaransa hatangijwe Inama yiga ku Mahoro ku Isi “Paris Peace Forum”, mu bayitabiriye harimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ikaba ari inama ya mbere y’Ihuriro ry’i Paris ku Mahoro ryiswe ‘Paris Peace Forum’ yiga ku buryo bwo kubaka amahoro n’umutekano birambye ku Isi.

Perezida Kagame umwe mu bayobozi bitabiriye Inama yiga ku kubaka Amahoro ku Isi

Mu bayitabiriye harimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, aho bunguranye ibitekerezo nyuma y’umuhango wo kwibuka imyaka 100 ishize intambara ya Mbere y’Isi irangiye. Uyu muhango watangiye saa tanu zuzuye kuri “Arc de Triomphe”, ahari ikimenyetso cy’intwari z’Ubufaransa zapfuye zirwanirira igihugu, uyu muhango warugamije kwibuka itariki nk’iyi yo mu mwaka w’1918, umunsi hashyirwaga akadomo ku ntambara yari imaze imyaka ine iyogoza ibice bitandukanye by’isi, ikaba yarahitanye abasirikare bagera kuri miliyoni icumi, isiga miliyoni esheshatu z’inkomere, miliyoni eshatu z’abapfakazi na miliyoni esheshatu z’impfubyi.

Perezida Macron asaba abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma guharanira ku isi igira amahoro

Perezida Emmanuel Macron imbere y’abayobozi bitabiriye Inama yiga ku Mahoro ku Isi “Paris Peace Forum”, yavuze ko nk’abanyapolitiki bariho ubu bakwiye kwigira isomo kuri ariya mateka, bagaharanira inyungu rusange z’abatuye isi aho guharanira iz’abantu bamwe, yanashimangiye ko umurage mwiza abayobozi b’uyu munsi bazibukirwaho n’ibisekuru bizaza, ari Isi ifite amahoro.

Macron ati“Dukwiye gushyira amahoro imbere ya byose kuko tuzi ikiguzi n’imbaraga zayo. Twese hano abanyapolitiki, iyi tariki dukwiriye kongera guhamiriza abaturage inshingano zacu zo gusigira abana bacu isi abakurambere bacu barotaga”.

Perezida Kagame na bagenzi be bitabiriye inama yiga ku kubaka amahoro ku isi

Iyi nama ibera kuri Grande Halle de La Villette i Paris izasozwa ku wa 13 Ugushyingo 2018, biteganyijwe ko abayitabiriye bazamurika imishinga 150 igaragaza ingamba zafatwa mu kunoza imiyoborere, ikaba izaba inama ngaruka mwaka.

 

TUYISHIMIYE Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment