Perezida John Pombe Magufuli yatabarutse


Inkuru itunguranye yatangajwe kuri Televiziyoy’Igihugu cya Tanzania, kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, ni urupfu rw’uwari Umukuru wa Tanzaniya John Pombe Magufuli.

Byamenyekanye ko yitabye Imana azize indwara y’umutima, bikaba bivugwa ko yaguye mu Bitaro Bikuru bya Dar es Salaam, dore  ko hashize iminsi havugwa inkuru z’uburyo amaze igihe kinini atagaragara bigakekwa ko yaba arwaye ariko akaba ari amakuru atemezwaga neza.

Nyuma ni bwo bamwe mu bayobozi bemeje ko arwaye ariko ngo hakaba hari icyizere ko yashoboraga gukira, ariko kuri uyu mugoroba nibwo byemejwe ko yapfuye.

Perezida Magufuli atabarutse afite imyaka 61, yavukiye mu muryango ukennye aho babaga muri nyakatsi akaragira ndetse akaroba n’amafi yo kugurisha ngo babone amafaranga.

Yize imibare n’ubutabire aranabyigisha. Yari afite PHD mu Butabire (Chemistry). Yari umukirisitu ubarizwa muri Kiliziya Gatolika.

Dr John Pombe Magufuli yatorewe bwa mbere kuyobora Tanzania mu mwaka wa 2015, aba Perezida wa gatanu w’iki gihugu ahigitse Edward Lowassa, manda ya kabiri akaba yarayirahiriye tariki ya 5 Ugushyingo 2020.

Muri iki gihe yayoboye Tanzaniya yaranzwe no kurwanya ruswa, guhangana n’abayobozi bakoresha nabi umutungo w’igihugu no kubaka ibikorwa remezo no kongera kubyutsa ibyari bitagikora.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment