Papa Francis yanditse amateka muri kiliziya Gatorika


Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Papa Francis muri Iraq, biteganyijwe ko aza guhura n’umwe mu bayobozi bakuru bubashywe mi idini ya Islam ubarizwa w’umu-Shi’a, Ayatollah Ali al-Sistani, mu mujyi mutagatifu Najaf.

Uru ruzinduko ni urwa mbere Papa agiriye mu muhanga kuva icyorezo cya Covid-19 cyakoreka Isi, ni n’ubwa mbere mu mateka y’Isi Papa wa Kiliziya gatolika asuye Iraq.

Biteganyijwe ko ikiganiro cya Papa na Ayatollah Ali al-Sistani ufite imyaka 90, kiza kwibanda ku kibazo cy’imyizerere cyagiye kigaragara muri Iraq, aho abakirisitu bagiye bahohoterwa, bagacishwa bugufi kuva 2003, ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiraga muri icyo gihugu mu ntambara yaguyemo benshi.

Nyuma Papa arasura umujyi wa Ur bivugwa ko ariwo Intumwa y’Imana Aburahamu yavukiyemo.

Abasirikare ibihumbi 10 by’abanya-Iraq nibo bateguwe ngo barindire umutekano Papa mu minsi yose azamara muri Iraq, ndetse kugira ngo hirindwe icyorezo cya Coronavirus hashyizweho amategeko abuza abantu kuba bahurira hamwe ari benshi.

Imwe mu mitwe yitwaje intwaro y’abayisilamu b’aba-Shi’a yamaganye urwo ruzinduko rwa Papa ivuga ko ruzatuma abo mu burengerazuba bw’Isi bivanga muri gahunda z’igihugu cyabo.

Kugeza ubu muri Iraq habarizwa abakirisitu batarenga ibihumbi 250, abandi bagiye bahungira mu bindi bihugu bahunga ihohoterwa n’ivangura ryabakorerwaga.

Ubwubwanditsi@umuringanews.


IZINDI NKURU

Leave a Comment