Nyuma yo kwegura ku buyobozi bwa FERWACY ibintu byahinduye isura


Nyuma yo gushinjwa ruswa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Aimable Bayingana na komite bari bafatanyije kuyobora FERWACY, batangaje ko beguye ku mirimo bakoraga, kuri ubu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB”, rutangaza ko ruri gukora iperereza kuri ibyo birego, ariko ko kuri ubu nta kindi rwabivugaho.

Aimbable Bayingana ahakana avuga ko nta kibi yakoze.

Yemeza iyegura rya Bayingana, Minisiteri y’imikino mu Rwanda yavuze ko nayo izakora iperereza kubyo ashinjwa.

Iyo minisiteri yabwiye ibiro ntaramakuru “AFP” ko iteganya gushyiraho gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ireba imikino yose mu gihugu.

AFP isubiramo amagambo ya Shema Maboko Didier, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’imikino, agira Ati “Turabizi ko habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibibazo bya ruswa, kandi biri mu nshingano zacu kubirwanya

Ibyo FERWACY iregwa, byagiye ahagaragara nyuma y ‘aho umunyamerika Jonathan Boyer wahoze atoza ikipe y’u Rwanda y’umikino w’amagare, atangaje ku mugaragaro imyitwarire mibi irangwa muri FERWACY. Ibi yabikoze nyuma y’aho agiraniye ibibazo na Bayingana.

Boyer, wabaye Umunyamerika wa mbere witabiriye irushanwa rya Tour de France, yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, atuma uba mu mikino ikunzwe cyane mu gihugu.

Boyer, wasezeye ku butoza mu 2017, yanditse ibaruwa ifunguye ashinja Bayingana kubangamira ibikorwa byo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare.

Muri iyo baruwa, yanamushinje kandi gukoresha nabi umwanya we no gukora ibidahagije mu gufasha abasiganwa ku magare b’abagore bivugwa ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abatoza.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment