Nyuma yo kurasa abarenga 50 Congo yitwaje u Rwanda


Mbere y’uko ingabo za Congo zirasa abaturage, bivugwa ko abo baturage bari bateguye kwigaragambya, bari baraye mu rusengero rugendera ku myizerere irimo iya gakondo, ruzwi nka Foi naturelle judaïque et messianique vers les nations, ari narwo rubarizwamo rwinshi mu rubyiruko rukunze kwifashishwa na Leta mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ruzwi nka Wazalendo.

Kugeza n’ubu ntabwo Guverinoma ya Congo irabasha gusobanura uwatanze itegeko ku gisirikare ngo gitangire kurasa abaturage, nubwo hari babiri batawe muri yombi barimo uwari ukuriye ingabo zishinzwe kurinda Perezida i Goma.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko kuba ingabo zayo (FARDC) ziherutse kurasa abaturage barenga 50, byaturutse ku kwikanga Ingabo z’u Rwanda ziryamiye amajanja ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.

Tariki 30 Kanama 2023, ingabo za Congo by’umwihariko abashinzwe kurinda Perezida, biroshye mu baturage bari bagiye kwigaragambya bamagana ingabo za Loni (Monusco) zimaze imyaka isaga 20 muri Congo, barabarasa kugeza ubwo abasaga 50 bahasize ubuzima.

Byakozwe kare mu gitondo mu gace ka Ndosho gaherereye mu bilometero icumi uvuye ku mupaka ugabanya u Rwanda na Congo uzwi nka Grande Barrière.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatatu, Minisitiri w’Umutekano wa Congo, Peter Kazadi yavuze ko habayeho kwikanga Ingabo z’u Rwanda, bakarasa abaturage.

Ati “Igisirikare cy’u Rwanda cyashyize ingabo nyinshi ku mupaka duhuriyeho, ingabo zo mu mutwe udasanzwe z’u Rwanda zari ziri ku mipaka ya Grande na Petite Barrière ari nabyo byatumye ingabo zacu nazo ziryamira amajanja.”

Yakomeje agira ati “Byari bigamije kwirinda icyaturuka kuri uko kwiyongera [kw’ingabo z’u Rwanda], ingabo zishinzwe kurinda Perezida ntabwo twazisohoye ngo zijye kwica abaturage ahubwo byari ukuba maso nk’uko ku ruhando rw’u Rwanda bari maso, ni nko kubabwira ko natwe twiteguye mu gihe bakwibeshya bakambuka umupaka.”

Kuva umwuka watangira kuba hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwatangaje kenshi ko ingabo zarwo ziryamiye amajanja nyuma y’ibikorwa by’ubushotoranyi byari byagiye bikorwa n’ingabo za Congo.

Abatangabuhamya bavuga ko abasirikare bashinzwe kurinda Perezida babarizwa i Goma bazindutse kare cyane urwo rubyiruko rutarajya mu myigaragambyo, bagota urusengero urubyiruko rwari rwarayemo ari naho gushwana kwatangiriye kugeza benshi barashwe.

Izo ngabo zishinzwe kurinda Perezida zimaze igihe i Goma zirinze ibikorwaremezo bikomeye nk’ikibuga cy’indege n’ibindi.

Minisitiri Kazadi yavuze ko ubwo abashinzwe umutekano bagenzuraga umutekano mu gace ka Ndosho aho urwo rubyiruko rwari rwateraniye, umwe mu bapolisi yambuwe imbunda n’urwo rubyiruko ari nabyo byarakaje abasirikare.

Hari amashusho yafashwe ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abasirikare bapakira mu ikamyo imirambo y’abari bamaze kwicwa.

Minisitiri Kazadi yavuze ko habayeho kunanirwa kw’inzego zishinzwe umutekano, kandi ko iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane intandaro nyayo.

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange

IZINDI NKURU

Leave a Comment