Nyuma yo kunyagirwa na Chelsea bakoze agashya bataha


Abafana bari muri gari ya moshi ica mu mihanda yo munsi y’ubutaka mu mujyi wa London, baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho bafashwe bari kurwana mu ijoro ryakeye nyuma yo kuva kureba umukino wa nyuma wa UEFA Europa League, ikipe yabo yanyagiwemo na Chelsea FC ibitego 4-1.

Umufana umwe wari wambaye ikoti ry’icyatsi wari wicaye hagati ya bagenzi be bari bambaye imipira y’umutuku,yasimbukiye mugenzi we niko kumukubita igipfunsi nawe aba yamusumiriye imigeri n’ibipfunsi bivuza ubuhuha.

Aba basore bakomeje gutukana buri umwe abwira mugenzi we ati ngwino duhangane kugeza ubwo bagenzi babo babashije kubunga bareka kurwana.

ubwo aba basore barwanaga, bamwe mu bantu bari bicaranye nabo bahunze bajya kure babaha rugari bakozanyaho karahava.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment