Nyuma yo gutwara ubuzima bw’abatari bake Boeing 737-8 Max na 737-9 Max zahagaritswe mu Rwanda


 

U Rwanda rwiyongereye ku rutonde rw’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Singapore, Indonesia ndetse n’ibindi bigo byinshi by’indege byafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max nyuma y’impanuka iheruka kubera muri Ethiopia igahitana ubuzima bw’abagera ku 157.

Icyi cyemezo cyafashwe nyuma y’uko mu gihe kitageze ku mezi atanu, ubu bwoko bw’indege bumaze kugaragara mu mpanuka ebyiri zikomeye zahitanye ubuzima bw’abari bazirimo, impanuka iherutse ni iya Boeing 737-8 Max ya Ethiopian Airlines yabaye ku Cyumweru gishize igahitana abagera ku 157, ije nyuma y’indi y’ubu bwoko ya Lion Air Flight, yo muri Indonesia yabaye mu mwaka wa 2018 mu kwezi k’Ukwakira itwara ubuzima bw’abagera ku189.

Akaba ari muri urwo rwego Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyasohoye itangazo rimenyesha abapilote n’abandi bagenzura iby’indege za Boeing 737-8 Max na Boeing 737-9 Max kudakora urugendo na rumwe mu kirere cy’u Rwanda kuva aho iri tangazo risohokeye. Uyu mwanzuro ukaba uzakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza ubwo hazatangirwa andi mabwiriza mashya.

Nyuma y’iyi myanzuro ikomeje gufatwa hirya no hino ku Isi, Boeing yahagaritse gahunda yo gushyira ku isoko ubwoko bushya bw’indege ya 777X yari kujya hanze muri iki cyumweru.

Indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX ni ubwoko bushya bwa Boeing zifite moteri ebyiri. Zirimo MAX7, MAX8, MAX9 na MAX10. Zishobora gutwara hagati y’abantu 138 na 204, zikaba zagenda ingendo ngufi n’ingendo ndende. Kugeza ubu Boeing imaze kugurisha indege 350 naho ibigo birenga 60 hirya no hino ku isi bimaze gutumiza izi ndege 5000.

Boeing 737 MAX na 737-9 Max zahagaritswe mu kirere cy’u Rwanda

Igikomeje kuba urujijo ku mpanuka z’ubu bwoko bw’indege ni kimwe, yaba indege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka ndetse n’iya Lion Air flight zose zari zikiri nshya ndetse zasandaye hashize iminota mike zihagurutse, ibintu bikomeje gutera urujijo ku bibazo ubu bwoko bwaba bufite.

Ni mu gihe kandi Ikigo gishinzwe gukora iperereza ku bijyanye n’indege za Gisivile mu Bufaransa, BEA, cyatangaje ko cyakiriye agasanduku k’umukara kabika amakuru yose y’indege, kavuye mu ya Ethiopian Airlines yakoreye impanuka i Addis Ababa.

Abashakashatsi ba BEA bazagerageza kumva amajwi yafashwe n’aka gasanduku nubwo kangirikiye muri iyi mpanuka.

Impuguke mu by’indege zikomeje gutangaza ko izi ndege zishobora kuba zifite ikibazo gikomeye ndetse abagenzi bagiriwe inama ko mbere yo gufata urugendo bakwiye kubanza kugenzura niba atari zo zibatwaye.

 

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment