Nyuma yo guterwa inda imburagihe bagiye gufashwa kwigira


Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye kubaka ikigo ntangarugero kigisha imyuga itandukanye abangavu batewe inda imburagihe bikabafasha kwigira no kubona ubushobozi butuma babasha gufasha abana babo.

Ni ikigo kigiye gutangira gikodesha kikazatangirana abangavu 100 muri Kanama kibigisha imyuga itandukanye ku bufatanye bw’Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa, Empower Rwanda ndetse na Mastercard Foundation.

Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira abana benshi batewe inda imburagihe mu mwaka wa 2021, mu turere dutatu tuza ku isonga aka mbere ni Nyagatare gafite abangavu 1799, Gatsibo ifite 1574 naho Kirehe ikagira abangavu 1365.

Kuri ubu imibare yo muri uyu mwaka igaragaza ko abangavu 400 aribo bamaze guterwa inda mu Karere ka Gatsibo bigaragaza ubukana bw’ikibazo cy’abangavu baterwa inda.

Iyo ukurikiranye imibereho y’aba bana n’ubundi usanga iyo bamaze guterwa inda bamwe imiryango ibirukana abandi bakabaho nabi ku buryo abadafashijwe bongera bakabyara bagakomeza kubera Leta umutwaro.

Umwangavu umwe watewe inda afite imyaka 15 yavuze ko bari bari mu bushomeri n’ubwigunge batagira amafaranga yo kwiyitaho no kwita ku bana babyaye none ngo ikigo gishya kigiye kubigisha imyuga bacyitezeho kubungura ubumenyi ku myuga inyuranye no kubafasha kwiteza imbere.

Ati “bimwe mu bibazo nahuye nabyo nkimara guterwa inda harimo kuva mu muryango nabagamo njya kwikodeshereza, nkihahira, nkambika umwana wanjye ndetse nkanamutangira mituweli kandi naranaretse ishuri amafaranga nayakuraga mu gucuruza imboga mu isoko none bagiye kumfasha kwiga umwuga ndizera ko noneho nziteza imbere bigaragara.”

Umuyobozi Mukuru wa Empower Rwanda, Olivia Kabatesi, yavuze ko ikigo bagiye gutangiza cyitezweho kwigisha imyuga inyuranye aba bangavu aho nibura ngo bazajya bamarana nabo amezi 18 nyuma yaho ngo bazajya babashakira ibikoresho bijyanye n’imyuga bize banabakorere imishinga yabafasha kwiteza imbere.

Ati “Ibi byose bishingiye ku bushakashatsi twakoze tubona ko ikibazo cy’ubukene ndetse n’ubumenyi buke aribyo biri ku isonga mu guteza aba bana isambanywa kuko baba bahawe ubufasha.”

Yavuze ko muri iki kigo uretse imyuga aba bangavu bazigishirizwamo hazaba harimo n’irerero rizajya ryigirwamo n’abana babo babakurikirane ku buryo babona indyo yuzuye, hazakirirwamo kandi abangavu bazajya baba bahohotewe kugira ngo babashe guhabwa ubufasha banabahuze n’inzego zumutekano ndetse n’abanyamategeko.

Kabatesi yavuze ko bifuza ko iki kigo kibafasha kurwanya inda ziterwa abangavu imburagihe bifashishije amashami menshi bazashyiramo harimo ishami rishinzwe ihungabana, gusubiza aba bangavu mu miryango yabo n’ubundi bufasha butandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko iki kigo kigiye kubakwa kiri mu byatekerejweho n’Akarere gafatanyije n’abafatanyabikorwa mu byakorerwa abangavu bagize ibyago byo kubyara imburagihe mu kubazamurira imyumvire no gutanga ubumenyi bujyanye n’imyuga.

Ati “ Tuzaba twubatse ubushobozi bw’umwana w’umukobwa kuburyo uwatwise adashobora kongera gutwita n’abataratwita tukaba tuzabageraho mu bukangurambaga tuzajya tuhakorera.”

Meya Gasana yavuze ko uruhare rw’Akarere muri iki gikorwa ari ugushaka ibikoresho by’abana bazajya baba bigishijwe imyuga bakabibaha ikindi ngo bazajya batanga inyigisho n’ibiganiro bigamije gufasha aba bangavu ndetse ngo bashobora no gutanga ikibanza kizubakwaho inyubako iki kigo kizakoreramo.

 

ubwanditsi@umuringanews.com&igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment