Nyuma yo gukora agashya hari icyo yatangaje


Umugore witwa Kinsey Wolanski waraye ukoze agashya ubwo yinjiraga mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Champions League, Liverpool yatsinzemo Tottenham ibitego 2-0,yavuze ko umusore ukiri muto witwa Harry Winks ariwe wamurangariye cyane kurusha abandi bakinnyi.

Yatangaje umukinnyi wamugiriye irari cyane yerekana ifoto ye ari kumureba

Abinyujije kuri Instagram,Kinsey yashyizeho ifoto ari gukurwa mu kibuga umukinnyi Harry Winks yamuhanze amaso arangije arabaza ati “Ese narangaje cyane uyu nimero umunani” ?.

Kinsey Wolanski yavuze ko ubwo yinjiraga mu kibuga umukino uri kuba yagerageje kuraranganya amaso mu bakinnyi akabona Harry Winks ariwe wamugiriye irari cyane.

Ubwo yinjiraga mu kibuga yambaye akenda ko kogana gusa

Uyu Kinsey Wolanski yinjiye mu kibuga yambaye akenda ko kogana ndetse yageze ubwo agakurura yerekana bimwe mu bice bye by’ibanga ubwo yinjiraga mu kibuga umukino ugahita uhagarara.

Kinsey Wolanski asanzwe ari umukunzi wa Vitaly Zdorovetskiy uzwi cyane mu gukora ibiganiro by’ubusambanyi kuri You Tube ndetse yashinzwe urubuga rwa Internet rwitwa Vitaly Uncensored arirwo uyu mugore yinjiye mu kibuga ari kwamamaza kuri aka kenda ko kogana yari yambaye.

 

TETA Sandra

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment