Nyuma yo gufunga abitinganyi 10 Tanzaniya ikomeje kotswa igitutu n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu


 

Leta ya Tanzania yasabwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu “Amnesty International” gufungura abatinganyi 10 bataye muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bari bitabiriye ubukwe bwa mugenzi wabo bwabereye ku kirwa cya Zanzibar.

Abatinganyi 10 b’abagabo batawe muri yombi muri Tanzaniya bagiye gusezerana

The Washington Post yatangaje ko inzego zishinzwe umutekano zabaguye gitumo muri ibyo birori kubera amakuru yatanzwe n’abaturage. Uretse 10 batawe muri yombi, abandi bagabo batandatu bari muri ubwo bukwe bahise bacika inzego z’umutekano.

Umuyobozi wungirije wa Amnesty muri Afurika y’Iburasirazuba no mu biyaga bigari, Seif Magango, yavuze ko ari ikintu kibabaje nyuma y’uko Guverinoma yijeje ko ntawe uzatabwa muri yombi ku mpamvu zerekeye gukora imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Dufite ubwoba ko aba bagabo bashobora guhatirwa gupimwa mu kibuno, uburyo Guverinoma yahisemo gukoresha mu guhinyuza ko abagabo badakorana ibitsina. Ibi ntabwo bikwiye kubaho, aba bagabo bagomba guhita barekurwa.”

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kotsa igitutu Guverinoma ya Tanzania, kubera icyemezo cyafashwe na Guverineri wa Dar es Salaam, Paul Makonda, cyo gutangira guhiga abatinganyi.

Human rights Watch nayo yagaragaje impungenge ku buryo Tanzania ikoresha mu gupima abagabo mu kibuno ngo irebe ko bataryamana.

Nyuma y’ibyatangajwe na Makonda, ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, ryavuze ko ibi bimeze nk’ibyigeze kubaho byo guhiga abarozi kandi bishobora gufatwa nk’ihohoterwa, ivangura n’ibindi bikorwa bibi byibasira abatinganyi.

Abatawe muri yombi ngo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi yo mu gace bakoreragamo ibirori kandi ngo nta cyaha na kimwe bashinjwa.

 

TETA Sandra

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment