Nyuma y’imyaka 4 abuze umuvandimwe we agahinda ni kose


Umuhanzi AK 47 wakomokaga mu muryango w’abanyamuziki bazwi muri Uganda harimo Chameleone, Weasel na Pallaso, akaba yarakoraga injyana ya Afrobeat na Dancehal,   yapfuye tariki ya 17 Werurwe 2015, aho yari afite imyaka 25 y’amavuko apfa urupfu rutunguranye, aho urupfu rwe rwavuzweho byinshi, Ejo hashize tariki 17 Werurwe 2019, uyu Pallaso yagaragaye yasuye imva y’aho bashyinguye murumuna we Nyakwigendera AK 47, agahinda ari kose.

Pallaso yatangaje ko nubwo murumuna we atagihari adateze kwibagirana, ko kandi bakimuzirikana, ati “Ushobora kuba uri kure ariko ntabwo wibagiranye. Abafana bawe baracyagukunda cyane, bavuga ko iyo uba ukiriho uba ugeze kure, amarira ya mama ntabwo azigera akama, buri muntu wese yashenguwe n’urupfu rwawe”.

Nyuma yo gusura imva ya murumuna we AK47, Pallaso ku rukuta rwe rwa Instagram yanditseho byinshi byerekana ko akomeje kuzirikana umuvandimwe we. Yagize ati “Ngusengera buri gihe, hashize imyaka myinshi, abari inshuti bahindutse abanzi, abari abanzi ubu bahindutse inshuti. Ndacyakwibuka buri munsi ubyuka ukaza kundeba”.

Mu cyumweru gishize nyakwigendera AK47 yari yateguriwe umugoroba wo kumwibuka uburizwamo n’ubuyobozi bwafunze akabari “DNA Lounge” k’umuhanzi Chameleone uvukana na nyakwigendera byagombaga kuberamo kuko katari kujuje ibyangombwa.

 

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment