Nyuma y’igihe kitari gito hahwihwiswa ko agiye kwegura byarangiye abikoze


Kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, nibwo uwari Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yandikiye umuyobozi wayo, Mugabo Nizeyimana Olivier amumenyesha ko guhera tariki 12 Ukwakira 2021 azaba yahagaritse inshingano ze.

Iyi baruwa yo kwegura iragira itiMbandikiye mbamenyesha ko neguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Ni umwanzuro nafashe ku giti cyange, tariki ya 12 Nzeri 2021 niwo munsi wange wa nyuma w’akazi.”

Uwayezu Francois Regis yashimye igihe cy’imyaka itatu yari amaze muri FERWAFA, yongeraho ko mu gihe yazakenerwa bazamwegera agatanga umusanzu.

Ati “Nejejwe n’igihe cy’imyaka itatu namaze nkora muri FERWAFA. Uburyo nafashijwe byatumye nzamura urwego rwange. Niteguye guhererekanya ububasha nyuma yo kwegura, kandi ntimuzatinye kunyegera mu gihe cyose naba hari uburyo nafasha.”

Yashoje ibaruwa ye ashimira ko bumvise ubusabe bwe. Ni ibaruwa yamenyeshejwe na komite nyobozi ya FERWAFA.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment