Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko bazimye, bagaragaye mu gitaramo umwe muri bo yavunikiyemo


Nyuma y’igihe kitari gito itsinda rya Urban Boys ritagaragara ndetse aho byanavugwaga ko ryasenyutse, ryongeye kugaragara mu gitaramo cya Platini P, nubwo umwe muri bo yahagiriye impanuka ndetse akaba atangaza ko yakurijemo imvune.

Nizzo Kaboss akimara kugwa ubwo yari asubiye ku rubyiniro, yavuze ko icyabaye ari uko yanyereye, bityo ko ari impanuka. Iyi mpanuka yabaye ubwo abahoze muri Urban Boys bari ku rubyiniro mu gitaramo cya Platini P, aho yahanutse ku rubyiniro akubita hasi.

Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys yavuze ko kuva yava mu gitaramo cya Platini P ‘Baba Experience’, ari kwivuza imvune y’akagombambari yagize ubwo yahanukaga ku rubyiniro akikubita hasi.

Uyu muhanzi yavuze ko yagize ikibazo ku kirenge cyaje no kubyimba, ajya kwa muganga bamuha imiti kuri ubu akaba ari kwiyitaho.

Ati “Nyuma yo kuva kwa muganga bakampa imiti, ubu ndi kwikanda nkasigaho pomade bampaye, ntekereza ko mu minsi mike ndaza kuba meze neza.”

 

 

 

 

INKURU YA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment