Nyina wa Diamond yahishuye impamvu yashatse umugabo aruta cyane


Sanura Kasim umubyeyi w’icyamamare muri muzika mu gihugu cya Tanzaniya Diamond yabajijwe niba atiteguye gutanga ibyishimo mu muryango we abyarana n’umusore bashakanye witwa Rally Jones wahawe akabyiniriro ka ‘Ben 10’ na bimwe mu binyamakuru byandika ku myidagaduro muri Tanzania.

Nyina wa Diamond yasubije ko yemeye kurongorwa na Rally Jones agamije kwishimisha, ibyo kubyarana bitarimo.

Yagize ati Twemeranyije kubana ariko ibyo kubyarana ntibirimo…murashaka kumbona mpfira aho abagore babyarira. Umugabo wanjye arankunda, ntabwo nshaka kubyara.”

Umukobwa we Esma Platnumz avuga ko umubyeyi we yemeye kubyara yamufasha kurera umwana agakomeza kuryoherwa n’ubuzima. Esma asanzwe afite abana babiri. Ni mu gihe Diamond afite abana bane bazwi biyongera ku mwana we w’imfura w’imyaka 7 yabyaranye n’umugore w’i Mwanza, avuga ko ataraca iryera.

Mu mwaka wa 2017 nyina wa Diamond yokejwe igitutu na benshi bavugaga ko yarongowe n’ ‘umwana’, we akavuga ko ‘nta mwana urongora’. Ise wa Diamond Abdul Juma yatandukanye na Sanura Kasim ubwo uyu muhanzi yari afite imyaka itandatu y’amavuko.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment