Nyanza: Ubuzima bwuzuye umuhangayiko ku bangavu babyaye


Abana basambanyijwe bari hagati y’imyaka 15-18 bikabaviramo kubyara, batuye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo, akagari ka Kangwa, umudugudu wa kagwa batangaje ko babayeho mu buzima bushaririye hamwe n’abana babo.

Aba bangavu batangaza ko ubu buzima bushaririye babushorwamo n’ababyeyi babo aho kubona umwenda wo kwambara n’umwana, icyo kurya, agasabune, amavuta n’ibindi bikoresho nkenerwa ari ikibazo gikomeye, aho ababyeyi babo babibima ahubwo bakabatoteza babategeka gusanga abo babyaranye.

Umwe muri bo yagize ati “Mbana n’ababyeyi banjye bombi ariko sinshobora gufata ku isabune baguze ngo mfure imyenda y’umwana cyangwa mukarabye, bahita bambwira kujya kuyisaba uwanteye inda kandi bazi neza ko afunze, n’ibyo kurya cyangwa igikoma  byose barabinyima bakambwira ngo nsange uwanteye inda abimpe”.

Undi ati “Iwacu bampoza ku nkeke bambwira ngo niba nshaka igikoma cyo guha umwana ninjye kugisaba uwanteye inda, mbese mbayeho nabi n’umwana wanjye, abaturanyi iyo babonye inzara igiye kunyicana umwana nibo bangirira impuhwe bakabimpa”.

Umuyobozi w’akarere ka nyanza, Ntazinda Erasme, yatangaje ko iki kibazo cy’ababyeyi batererana abana kuko babyaye ndetse bakabahoze ku nkeke bakizi kandi bagihagurukiye.

Ati “ Dukora ubukangurambaga ndetse tuganiriza n’inzego zose zagira uruhare mu gukemura iki kibazo,  kandi nizera ko zimwe mu ngamba zashyizweho zatangiye kujyenda zigabanya imbaraga z’iki kibazo.”

Umuyobozi w’akarere yakomeje atangaza ko akarere hari ubufasha kagenera bariya bana babyariye iwabo, kandi ko ufite ikibazo by’umwihariko icy’imibereho mibi yaba we cyangwa umwana asabwa kwegera ubuyobozi bukamufasha.

 

UWITONZE  Euphrasie


IZINDI NKURU

Leave a Comment