Nyamagabe: Baratabaza nyuma y’imyaka irindwi bemerewe amashanyarazi bagaheba


Mu Mudugudu wa Nkamba uherereye mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, hari ingo zibarirwa mu 180 zivuga ko zijejwe umuriro w’amashanyarazi imyaka ikaba ibaye irindwi.

Mu Mudugudu wa Nkamba mu Murenge wa Buruhukiro barifuza amashanyarazi kuko insinga zibari hafi
Mu Mudugudu wa Nkamba mu Murenge wa Buruhukiro barifuza amashanyarazi kuko insinga zibari hafi

Abatuye muri uwo mudugudu bavuga ko muri 2014 amashanyarazi yagejejwe ku ishuri ryisumbuye no kuri Kiliziya by’ahitwa mu Bishyiga baturanye hanyuma bo ntibabaheho, ahubwo REG igahindukira igacisha amapoto mu mirima yabo ayajyana mu mudugudu wundi baturanye, bo bagasigara hagati.

Umwe mu bahatuye agira ati “Kandi iyo kiliziya yagarukiyeho umuriro yegeranye n’umudugudu dutuyemo, kuko hagati yayo n’ingo zigize umudugudu harimo metero zitarenga 300”.

Undi na we ati “Icyo gihe abari bahari bagiye ku Karere gusaba ko na bo bagezwaho amashyanyarazi, barababwira ngo mutegereze tuzagaruka ikindi gihe. Byarangiriye aho!”

Undi na we ati “Bacishije amapoto ajyana amashanyarazi ahandi batanatwishyuye. N’ubwo kutwishyura babyihorera ariko bakaduha amashanyarazi, ntacyo byaba bidutwaye”.

Abavuga gutyo ni ababonye babuze amashanyarazi yo ku miyoboro migari bakagura ay’imirasire y’izuba, ariko ubu za batiri zayo zikaba zaramaze gusaza.

Uwitwa Alexis agira ati “Mobisol imyaka nyimaranye batiri yarananiwe, ejobundi ngiye kwaka indi barambwira ngo kontaro twari twaragiranye yararangiye, none bisaba kongera kugura bundi bushyashya. Turavuga tuti ahasigaye reka dukandire mu buyobozi, turebe ko badukemurira iki kibazo cy’umuriro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Lambert Kabayiza, avuga ko hari umuyoboro w’amashanyarazi wa Shaba bari gukora ubungubu bashatse kujyaniranya na Nkamba, ariko ntibibakundire kubera ubukeya bw’ingengo y’imari.

Asobanura ko uyu muyoboro w’amashanyarazi wa Shaba bawutangiye mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, bakisanga bafite miliyoni 360 ku zisaga 830 zari zikenewe.

Kiliziya baturiye yahawe amashanyarazi bo barasigara, nyamara ngo iri kuri metero zitarenze 300
Kiliziya baturiye yahawe amashanyarazi bo barasigara, nyamara ngo iri kuri metero zitarenze 300

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari barimo gushaka uko barangiza uwo murongo batangiye, hanyuma Nkamba bakazayijyaniranya n’ahandi baturanye na ho hakeneye umuriro.

Ati “Twari twakoze inyigo ku buryo tuzi ikiguzi gikenewe ngo Nkamba icanirwe. Wenda mu mwaka utaha w’ingengo y’imari twazareba ijyanye n’amashanyarazi tuzaba dufite, hanyuma tukareba undi muyoboro twubaka. Ubwo uko ingengo y’imari izagenda iboneka, tuzahakomatanya n’ahandi hakeneye gukorwa”.

Impamvu avuga ko bazahakomatanya n’ahandi, ni uko umudugudu wa Nkamba wonyine ugizwe n’ingo nkeya, nyamara nk’akarere bo bubaka imiyoboro migari ifasha ingo nyinshi.

Yongeraho ko ubundi umudugudu umwe wahabwa amashanyarazi mu buryo bworoshye ari uko bikozwe na REG, mu buryo bwo kongera amashanyarazi aho atagera.

 

 

Source:KT


IZINDI NKURU

Leave a Comment