Nyagatare: Bamwe mu rubyiruko bahishuye ikibashora mu busambanyi budakingiye


Nyagatare ni kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, ikaba ifite imirenge ikora ku gihugu cy’Ubugande, muri yo harimo umurenge wa Rwimiyaga, aho rumwe mu rubyiruko rwaho rutangaza ko ruhakura ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga n’urumogi ari byo bituma bishora mu busambanyi akenshi ntibibuke no gukoresha agakingirizo.

Uwo twahaye izina rya John kubera umutakano we, atangaza ko mu murenge wabo abenshi mu rubyiruko ndetse n’abubatse bishora mu busambanyi biturutse ku biyobyabwenge bakura gihugu cy’abaturanyi cy’Ubugande kuko biba bigura make, nyuma yo kubifata bikabatera gusambana nta bwirinzi.

Ati: “Akenshi rwose ushobora kujya gusambana ufite n’agakingirizo mu mufuka, ariko ntugakoreshe kuko ubwenge buba bwagiye. Ese nawe waba wanyoye kanyanga uyifatisha urumogi ukibuka ibyo kwambara agakingirizo? Rwose ntibazakubeshye ko ikibazo cyo kwandura SIDA mu rubyiruko rw’inaha ari ukubura agakingirizo ahubwo ni ubusinzi.”

John asaba inzego z’ibanze mu gukaza ingamba mu kurwanya ibiyobyabwenge bikurwa mu gihugu cy’abaturanyi kuko nibigerwaho ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buzagabanuka.

Undi ni uwo twahaye izina rya Mutesi, akora muri kamwe mu tubari duherereye muri Rwimiyaga, atangaza ko usanga abagabo babagana bashaka ko baryama baba basize abagore babo, ariko kanyanga zigatuma bagirira irari abakobwa bohanze.

Ati: “Abagabo b’inaha ntibemera gukoresha agakingirizo, aremera akaguha amafaranga menshi ariko ntimukoreshe agakingirizo. Usanga akenshi umugabo aza gushakisha abakobwa aryamana nabo yamaze guhaga kanyanga ari nayo ituma hari n’abavuga ngo nta bombo mu isashi, SIDA yaracitse n’ibindi.”

Umukozi muri Strive Foundation Rwanda, Mushayija Geoffrey atangaza ko virusi itera SIDA ntaho yagiye, akaba akebura abantu ko mu bakora uburaya no mu rubyiruko ariho higanje ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, aakaba ashishikariza urubyiruko kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette atangaza ko urubyiruko rugomba kwigishwa bagafata iya mbere mu kurwanya virusi itera sida, ari nako birinda ubwandu bushya.

Ati: “Urubyiruko rurashishikarizwa kwipimisha ku bushake kuko iyo wipimishije nibwo umenya uko uhagaze ukamenya uko witwara”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA muri RBC, Dr Ikuzo Basile yibukije ko nta muntu ugomba gukora imibonano mpuzabitsina ari nk’impanuka ko hagomba gufatwa ingamba zo kwirinda kwandura virusi itera SIDA hakoreshwa agakingirizo.

Akarere ka Nyagatare niko kanini mu gihugu gatuwe n’abaturage bagera ku 700,000, batuye mu mirenge  14, utugali  106  n’imidugudu 628, gafite ibitaro by’akarere 1, ibigo nderabuzima 20  n’amavuriro y’ibanze 54.

Ku rwego rw’igihugu akarere ka Nyagatare gafite 0,95% y’abamaze kwandura virusi itera SIDA, ubwandu bushya bw’abanduye virusi itera SIDA bangana na 3%, muri bo abagabo ni 2.2%, abagore ni 3.6%, abakora uburaya ni 45.8%, abaryamana bahuje ibitsina ni 4%.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment