Nyabihu: Batakiye ubuyobozi inzara bubaha amandazi


Abatishoboye batujwe mu mudugudu bavuga ko bababajwe no kuba baratanze ikibazo cy’inzara mu miryango yabo, ubuyobozi bw’akarere bukabaha amandazi, ibyo bafata nk’ubuhenda abana. Icyakora Umuyobozi w’akarere avuga ko atamenye ababikoze ariko barigushyira imbaraga mu byabafasha kwikura mu bukene.

Abatishoboye batujwe mu mudugudu wa Bikingi, akagari ka Kijote, mu murenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu, biganjemo abo mu cyiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma. Iyo uhageze bagusanganiza ibibazo by’imibereho ibagoye kubera kutagira aho bakura ikibatunga ndetse n’ibindi.

Umwe mur bo yagize ati: “ n’ibi birayirayi [amababi y’ibirayi] ugira gutya ukabicanga mu mboga kubera inzara.”

Bavuga ko ubwo bagaragazaga iki kibazo cyabo cy’inzara, ubwo ubuyobozi bw’akarere bwari bwabasuye, babihera amandazi. Ku ruhande rwabo ibyo babifata nk’ubenda abanda.

Undi yagize ati: “ Visi meya w’Aaarere yageze hano inshuro eshatu, batuguriye n’ikarito y’imigati. Ese iyo migati muduhaye turi abana, turya imikati nk’abana…tukavuga agatsima! Umwana nk’uyu bahetse yafataga indazi, yafasheho amandazi abiri. Nanjye kuko inzara yariri kundya nafasheho amandazi abiri! Ni ba visi meya b’akarere ka Nyabihu! Amandazi ndakakwambura! Twarabifashe nyine turarya kugira ngo dusame isari!”

Undi ati: “ bafasha abaturage bababaye barabubakira, baba bambaye ubusa bakabambika, baba bashonje bakabaha ibyo kurya. None babahaye amandazi, aho kubaha ibyo kurya! Amandazi ni ay’utu duhinja basanze ba nyina bagiye kubahahira.”

“ ni abiri nafashe ndayarya kubera ko inzara yariri kundya, none n’ubu nashonje!”

“ amandazi ni ay’abana! Nonese baduhaga amandazi turi abana? Ni ukubashukisha amandazi cyangwa se amandazi niyo yatuma tuba ahantu heza?! Ni uguhenda abana!”

“uko tubayeho ni uko tutariho! Aba baje gushukisha iyo mbegeti [indobo] y’ibidiya[ imbada]. Twe dushaka kutwigisha, uko twakubakirwa nuko twabaho neza, twe nta bidiya dukeneye.”

“ twe nibaduhe ibyo kurya, bahe abana ifu y’igikoma, ahubwo bazana …imigati n’indazi ngo turye!”

Ku ruhande rw’ibuyobozi bw’akarere ka Nyabihu, MUKANDAYISENGA Antoinette ukayobora, avuga ko batazi uwabafashishije amandazi.

Icyakora avuga ko bari muri gahunda yo gushaka uko bafashwa kubona ubushobozi bwo kwibeshaho.

Ati: “ Ngo baragiye babagurira amandazi n’ibiki…ibyo ntabwo mbizi. Ariko ikiriho haba hariya ndetse n’ahandi hose, icyo tuba dusaba abayobozi ni ukwegera abaturage bakamenya ibibazo bafite, ni ukubahuza n’amahirwe abari mu mirenge ariko nanone no kubegera kugira ngo amafaranga abonetse akoreshwe neza atajya mu bidafite umumaro.”

Uretse kuba ntacyo kurya babona kubera kutagira aho guhinga cyangwa ubundi bushabitsi ubwo aribwo bwose bwabafasha kwibeshaho, aba baturage batishoboye banagaragaje ko uyu mudugudu batujwemo na Leta washaje cyane kuburyo hari n’ababa mu nzu zisa no hanze.

 

 

 

 

SOURCE: ISANGO


IZINDI NKURU

Leave a Comment