Nubwo yemejwe na Perezida wa Repubulika yamaganiwe kure


Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021, Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Denis Kadima yemejwe na Perezida Félix Tshisekedi, bikaba byamaganiwe kure n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ishyirwaho rya Kadima ntiryavuzweho rumwe by’umwihariko mu batavuga rumwe na Leta no mu mpuzamashyaka Union sacrée ya Tshisekedi ndetse na Kiliziya Gatolika.

Bavuga ko ishyirwaho rye ritanyuze mu mucyo kandi ari uburyo bwa Tshisekedi bwo gushyiraho abazamufasha gutsinda amatora ya Perezida yo mu 2023.

Tshisekedi yemeje Kadima nyuma y’iminsi mike atowe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, we na bagenzi be 12 bazaba bagize iyo Komisiyo muri 15 bagomba kuba bayigize.

Tshisekedi yasinye iteka rishyiraho abagize Komisiyo y’amatora, abaha inshingano zo gutegura amatora anyuze mu mucyo mu myaka ibiri iri imbere.

Abamaganye ishyirwaho rya Kadima barimo Kiliziya Gatolika bavuga ko uwo muyobozi mushya akekwaho ruswa.

Kadima w’imyaka 60 avuka mu Ntara ya Kasaï Oriental ari nayo Tshisekedi akomokamo.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment