Nigeria: Uwatorotse ibyihebe byashimuse abanyeshuri yatanze ubuhamya bukomeye


Ejo hashize tariki 5 Nyakanga 20121, ibyihebe byitwaje intwaro byashimushe abanyeshuri 140 bo mu ishuri ryisumbuye rya Bethel Baptist School riherereye muri Leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria,ariko umwe mu bacitse ibi byihebe yatangaje byinshi.

Umwarimu wo kuri iki kigo, Emmanuel Paul, yavuze ko bari bafite abanyeshuri barenga 180 ariko benshi muri bo bashimuswe abandi bakabacika. Yagize ati “Ibyihebe byatwaye abanyeshuri 140, ariko 25 bonyine nibo babashije gutoroka, ndetse kugeza ubu ntituramenya aho abandi babajyanye.”

Ibi bikozwe nyuma y’uko ku munsi ubanza wo ku Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, ibi byihebe byari byateye ibitaro by’abarwayi b’igituntu bishimuta abantu umunani harimo abaforomo babiri ndetse n’uruhinja rw’amezi 12.

Mu itangazo Polisi yo muri aka gace yatanze, yavuze ko ibi byihebe n’amabandi byateye ishuri byanesheje abashinzwe kurinda umutekano waryo maze bikinjira muri ‘dortoire’ abanyeshuri bararamo bikabajyana mu ishyamba. Gusa 26 mu bari bashimuswe babashije gucika harimo n’umwalimu umwe w’umugore.

Polisi yavuze ko abasirikare bakurikiye ibyo byihebe ngo bakomeze bakurikirane abo bana.

Yavuze ko kandi aya mabandi yitwaje intwaro aherutse no gutera station ya Polisi yo mu Mujyi wa Kaduna, ari nawo munsi yateye ibitaro agashimuta abarwayi n’abaganga harimo abana batatu bari munsi y’imyaka itatu.

Si ubwa mbere ibyihebe n’amabandi bishimuse abanyeshuri muri Nigeria kuko, kuva mu Ukuboza 2020 byibasiye amashuri yisumbuye na Kaminuza bishimuta abanyeshuri barenga 1000, icyenda baricwa abandi 200 kugeza ubu ntibaraboneka.

Kuva mu 2014 umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram watangaza ko washimuse abanyeshuri 276 mu ishuri ry’abakobwa rya Chibok secondary school muri leta ya Borno, yabaye nkifunguriye inzira imitwe y’iterabwoba ndetse n’ibyehebe kuko nyuma yaho hakomeje kumvikana indi mitwe yitwaje intwaro n’amabandi ashimuta abanyeshuri.

 

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment