Nigeria: Hafi y’ikigo cya gisirikare abanyeshuri b’abakobwa bashimuswe


Abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri benshi ku ishuri rya Federal College of Forestry Mechanisation, riherereye muri Leta ya Kaduna, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.

Icyo kigo abanyeshuri bashimutiwemo kiri hafi y’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare.

BBC yatangaje ko abo bitwaje intwaro binjiye mu kigo mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Kane, bagatangira kurasa ari nabwo bashimutaga abanyeshuri cyane cyane abakobwa.

Ntabwo umubare nyawo w’abana bashimuswe uratangazwa gusa birakekwa ko ari benshi.

Ababyeyi n’abavandimwe b’abana bashimuswe bazindukiye ku kigo bategereje agakuru k’aho abana babo baherereye ariko baraheba.

Gushimuta abanyeshuri ni ibintu bimaze iminsi bikorwa n’abitwaje intwaro muri Nigeria, ahanini hagamijwe ingurane y’amafaranga ku bashimuswe.

Guhera mu Ukuboza umwaka ushize abanyeshuri bagera kuri 800 bamaze gushimutwa, icyakora bagiye barekurwa nyuma y’ibiganiro hagati ya Leta na ba rushimusi.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment