Ni izihe ngaruka zo kwangira abangavu kuboneza urubyaro


Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2022 yanze umushinga wo kuvugurura itegeko ririho rikemera gukoresha imiti n’uburyo bwo kuboneza urubyaro kuva ku bana b’imyaka 15.

Uyu mushinga wari wagejejwe mu nteko na bamwe mu badepite bifuza kurwanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.

Minisiteri ifite uburinganire mu nshingano muri uyu mwaka yavuze ko inda ziterwa abangavu zazamutseho 23% zivuye ku 19,701 mu 2020 zikagera ku 23,000 mu 2021.

Amategeko y’u Rwanda agena ko umwana ari umuntu uri munsi y’imyaka 18 kandi itegeko ryo mu 2016 ntiryemerera abana gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Dr. Aflodis Kagaba, ukuriye ikigo Health Development Initiative giharanira impinduka mu itegeko ririho, avuga ko kuba aba badepite banze biriya ari “imbogamizi ikomeye”.

Abadepite bamwe bari batanze umushinga wo kuvugurura iryo tegeko rigenga imyororokere ryo mu 2016 ngo utorwe, mu nteko yateranye kuwa mbere 18 batoye bawemera, 30 barawanga naho bane batora imfabusa.

Abadepite banze uyu mushinga mu mpamvu batanze harimo izijyanye n’umuco n’imyemerere, nk’uko ikinyamakuru The New Times kibivuga.

Dr Kagaba yabwiye BBC ko mu kwanga uriya mushinga Inteko yakuyeho amahirwe yo kuvugurura ririya tegeko ryo mu 2016 “kugeza uyu munsi rigifite ibyo ribura”.

Ati “Ndacyemera ko rikenewe kuvugururwa rigashyirwamo ingingo zo guha abangavu n’ingimbi uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, rikanashyirwamo ingingo ubu zamaze kwemerwa mu mategeko, nko gukuramo inda mu buryo bwemewe.”

Kuva mu 2020 mu Rwanda hagiye haba impaka mu bashinzwe ubuzima, abahagarariye imiryango, amadini, n’imiryango itegamiye kuri leta, ku guha uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwo kuringaniza urubyaro kuva ku bana b’imyaka 15.

Bamwe babona ko imibare y’abana baterwa inda igenda izamuka buri mwaka ari impamvu yo kwemera iyo ngingo, iri mu zari zashingiweho n’abadepite batanze uyu mushinga wo kuvugurura itegeko.

Abarwanya ubu buryo bwo kuboneza urubyaro ku bana bo bavuga ko bitajyanye n’umuco w’Abanyarwanda kandi bikurira ubusambanyi.

Kagaba ati “Birababaje [kuba utatowe] kuko bikuyeho ibindi byose birimo amahirwe yo kongera gufungura ibiganiro by’ingenzi kuri izi ngingo mu Nteko Ishingamategeko”.

“Uyu munsi uri munsi y’imyaka 18 ukeneye ziriya serivisi z’ubuzima [bw’imyororokere] utegetswe kujyana n’ababyeyi ngo babyemeze! Iyi ni imbogamizi ikomeye.”

Source:BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment