Ngoma: Urubyiruko rwatoye bwa mbere rwageneye ubutumwa abazatorwa


Mu gihe Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’igihugu n’Abadepite, uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2024, urubyiruko rutoye bwa mbere rwagaragaje ibyishimo rufite byo kuzuza izo nshingano nk’abinjiye mu cyiciro cy’abafatwa nk’abakuze. Ibynshimo byabo ariko bigeretseho n’ibyifuzo bafite ku bayobozi bitoreye.

Urubyiruko rutoye bwa mbere, ni ukuvuga abujuje imyaka 18 ndetse n’abayirengejeho gato ariko bari bataratora na rimwe, batangaza ko banezerewe kuko bumva bakoze igikorwa gikomeye cyo kwitorera abayobozi ndetse barimo na Perezida wa Repubulika.

Abatoreye kuri Groupe scolaire Rurenge Protestant iherereye mu kagali ka Gitaraga, umurenge wa Murama, mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba ntibatinya kugaragaza imbamutima zabo.

Umulisa Clarisse w’imyaka 21 atuye mu mudugudu wa Rukizi, akagali ka Gitaraga. Ubwo yasohokaga mu cyumba cy’itora, yagize ati ‘’Ndumva ntazi uko meze kuko ari ubwa mbere ntoye, ndetse nzakomeza njye nitabira amatora kuko numva kwitorera abayobozi ari ugutora iterambere. Icyo nsaba ni uko abazatorwa bazakomeza kuzirikana urubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’igihugu, bakajya baduteganya muri gahunda zose z’igihugu tukibonamo.’’

Uwitwa Musabe Théogène utuye mu mudugudu wa Nyagahura, afite imyaka 19. Ntiyiga. Ubwo yari amaze gutora bwa mbere, yagize ati ‘’Ubu mvuye gutora abazangirira akamaro. Abazatorwa bazatwongerere amashuri kuko twebwe abatiga dukeneye aho twiga imyuga. Nk’ubu turicaye turashomera kuko tudafite aho twiga. Bazabizirikane.’’ 

Uru rubyiruko rutandukanyije ibyiyumviro, icyo ruhuriyeho ni ukubona icyo rukora no gutera imbere.

Nshimiyumukiza Olivier w’imyaka 21 na we atuye mu mudugudu wa Nyagahura, akagali ka Gitaraga. Agira ati ‘’Nishimiye ko ntoye bwa mbere, ndumva mfite akanyamuneza. Icyo niteze ni uko ubukungu bugiye kwiyongera bakaduha umuriro n’amazi mu mudugudu wacu kuko ntabihari. Nkanjye nasoje kwiga ariko hari ikibazo cyo kubona imirimo, ubu ndashaka kujya mu gisirikare kugira ngo nanjye njye gufasha abandi mu ngabo z’igihugu.’’ 

Ikigaragara abenshi bahuriyeho ni ukubona akazi n’amashuri. Ni na cyo cyifuzo cya Abayisenga Violette w’imyaka 18 utuye mu mudugudu wa Nyagahura mu kagali ka Gitaraga, yize amashuri abanza gusa. Agira ati ‘’Ndifuza ko batwegereza umuriro n’ikigo cy’imyuga kuko abana bacikishirije amashuri hagati tudafite icyo gukora. Abana benshi twarangirije rimwe amashuri abanza ntidukomeze kubera ubushobozi bucye turicaye nta kazi dufite.’’

Ahagana saa tatu na makumyabiri zo mu gitondo, abaturage 2502 kuri 3324 bagombaga gutorera kuri Groupe scolaire Rurenge Protestant iherereye mu kagali ka Gitaraga, umurenge wa Murama, mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, bari bamaze gutora kuko bari bazindutse.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora (NEC) iherutse gutangaza ko abagera kuri miliyoni 3,7 mu gihugu hose ari urubyiruko, bakaba bangana na 42% by’abazatora bose. Muri bo, ab’igitsinagore ni 53%.

 

 

 

 

 

INKURU YA HIGIRO Adolphe


IZINDI NKURU

Leave a Comment