Musanze: Mu rugo rw’umuyobozi mu mudugudu hafatiwe magendu


Mu rugo rw’umugabo witwa Manizabayo Ferdinand, ushinzwe amakuru mu mudugudu, hasanzwe magendu y’inzoga z’ubwoko bunyuranye zitemewe, ababibonye batungurwa no kuba uwakabaye abera abaturage intangarugero yijandika mu bikorwa nk’ibyo.

Magendu y
Magendu y’inzoga zasanzwe mu rugo rw’umuyobozi

Uyu mugabo atuye mu Mudugudu wa Gataba Akagari ka Gasakuza mu Murenge wa Gacaca Akarere ka Musanze, ari naho iyo magendu yasanzwe.

Ubwo ibi byabaga ku wa Kane tariki 5 Ukwakira 2023, muri uyu Mudugudu hari hamenyekanye amakuru y’uko hari abaturage bari bacunze ubuyobozi ku ijisho, bagataburura inka yari yahambwe yipfishije, bateka inyama zayo barazirya; Manizabayo akaba umwe mu baketswe muri uwo mugambi.

Icyo gihe ubuyobozi bufatanyije n’abaturage, bwihutiye gucukumbura ngo hamenyekane ababigizemo uruhare, bakigera mu rugo rwa Manizabayo bahasanga magendu y’inzoga harimo Kanyanga, Vodca, amashashi 60 yuzuye inzoga yitwa Crane n’izindi z’ubwoko bunyuranye, na zo zari zifunze mu mashashi ndetse na bote bivugwa ko zaba ari iza gisirikari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Nsengimana Aimable wemeje aya makuru yagize ati “Ubwo izo nzoga zitemewe za magendu twazisangaga iwe mu rugo, uwo mugabo yari yamaze gutoroka. Ni ibintu bigayitse biteye n’umugayo cyane kuko yari n’umuyobozi wakabaye abera intangarugero abo ayoboye. Kugeza ubu aracyashakishwa ngo akurikiranwe hamenyekane ibindi ku byo akekwaho. Ariko twamubona tutamubona ikiriho ni uko imyitwarire nk’iyo idakwiye kuko igayitse, ikanatanga isura mbi”.

Uyu mugabo ngo nta bindi bikorwa bidafututse yari asanzwe azwiho, ari na yo mpamvu bikimara kumenyekana ko yari mu bataburuye iyo nka akanarya inyama zayo, byongeyeho n’iyo magendu yafatiwe iwe, byatumye abantu bagwa mu kantu batungurwa n’ukuntu umuyobozi bitoreye ku rwego rw’Umudugudu bamwizeyeho ubupfura n’ubunyangamugayo, akaba yishora rwihishwa mu bikorwa nk’ibyo bidasobanutse.

Gitifu Nsengimana avuga ko nta na rimwe ubuyobozi buzemerera umuntu wese, wishora mu bikorwa bifitanye isano n’ibyo bya magendu kimwe n’ibiyobyabwenge.

Ati “Niba tubwira abaturage ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we, twe ubwacu abayobozi uhereye ku rwego rwo hasi mu Mudugudu, nitwe tugomba kubanza gutanga urugero, ibyo tubwira abantu cyangwa se tubigisha bikava mu magambo bikajya mu bikorwa. Rero turanenga imyitwarire mibi nk’iyo kuko idahwitse. Nanaboneraho gusaba abandi bayobozi bose kurangwa n’imikorere iha agaciro icyizere abaturage babagiriye ubwo babatoraga, kuko aribyo bizatugeza kure mu iterambere duharanira kugeraho”.

Uwo muyobozi asaba abaturage ko mu gihe bamenye umuntu wishora mu bikorwa bidasobanutse, ko bajya bihutira gatanga amakuru ku gihe kugira ngo agirwe inama, nibinaba ngombwa ahanwe, mu rwego rwo kumugarura mu murongo.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment