Abagore basigajwe inyuma n’amateka barataka guhohoterwa bikomeye


Abagore b’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange, mu karere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru,  batangaza ko bakorerwa ihohoterwa rikomeye ryabatwarira ubuzima baramutse badahawe ubufasha mu maguru mashya.

Ukigera aho aba basigajwe inyuma n’amateka batuye benshi muri bo bibera mu nzu zidahomye, iyo uri hanze ureba mu nzu, winjiye mu nzu nta kintu kiba kirimo uretse utugozi turiho imyenda nayo mike, mu byumba usanga ahenshi nta buriri burangwamo n’aho buri ugasanga ari agakarito kibereyemo, mu gihe mu ruganiriro haba hateyemo amashyiga y’amatafari n’inkono hafi y’amashyiga.

Umwihariko usanga abenshi muri bo, yaba umusore urongoye cyangwa umukobwa urongowe azana uwo bashakanye mu rugo iwabo, aho usanga mu nzu imwe hashobora kubamo imiryango itanu.

Iyo bukeye yaba umugore, yaba umwana ndetse n’umugabo bose baba basiganwa no kujya mu gasantire ka Ninda karimo isoko rirema buri munsi, ari abakora uturaka two kwikorera imizigo, ari abaje gucuruza imyaka nubwo bivugira ko badahinga, hari n’ababa badafite icyo bakora, bacunga ubagurira ikigage kuko aho babicururiza haba hafunguye, aho hagati ya saa cyenda na saa kumi n’ebyiri usanga abenshi muri bo baba banyweye, basinze.

Benshi muri bo usanga batazi uko inkweto zisa, urubyiruko n’abagabo baba bambaye imyenda isa nabi, abana babo bacoceye bambaye imyenda isa nabi, akenshi inacitse yemwe ubona badaheruka koga. Gusa ariko abagore bamwe na bamwe nibo baba bambaye imyambaro ifite isuku n’inkweto nubwo usanga abenshi muri bo baba bataka ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo kandi inzego z’ibanze zireberera.

Abagore barataka guhohoterwa ubuyobozi burebera 

Kabibi Vestine w’imyaka 30 yatangaje ko umugabo babana ari uwa gatatu, atuye mu mudugudu wa Nyabutaka, akagali ka Ninda, umurenge wa Nyange, akarere ka Musanze, yatangaje ko iyo agiye muri koperative yo guhinga akagurirwa ikigage biba induru, agakubitwa, akanaryozwa kudashakishiriza umuryango icyo urya.

Kabibi atangaza ihohoterwa akorerwa  ( Foto Nkusi Nikuze Diane)

Ati « Abagabo bacu baradukubita, ba mama bati ‘ni uko natwe ba so badutunze’, baba batubaza ibiryo kandi nawe aba yananiwe kubishaka, ikibabaje iyo mureze kuri mudugudu antera utwatsi ngo ni njye nananiranye ».

Akaba asaba leta kubarenganura umugore ntakubitwe yiriwe mu kazi, umugabo yiriwe mu rugo, bakabatabarira hafi, ntibabatererane.

Mukobwa utuye mu mudugudu wa  Buturwa ya 2,  akagali ka Nyagisenyi, umurenge wa Kinigi, yatangaje ko batuye kure hafi y’ishyamba, akaba yibaza niba ariyo mpamvu atagira kirengera, ari nabyo byatumye umugabo we amuta ajya mu rugo rufite ibyo kurya yitwaje ko inzara imeze nabi mu cyaro.

Mukobwa abona ibura ry’ibiryo n’izamuka  ry’ibiciro ari byo biteza amakimbirane haba iwe no mu bavandimwe be. Ati « Umugabo yarantaye,  niyo yibutse gutaha yabonye ikiraka arajyenda akanywa akuzuza, akaza azanywe no kunkubita ».

Bamwe mu bagabo bavugwaho guhohotera abagore babo ntibabikozwa

Bizimana Yohani, umugabo ufite abana 6, utuye mu mudugudu wa Kabagorozi, akagali ka Ninda, umurenge wa Nyange, mu karere ka Musanze, yatangaje ko akenshi akubita umugore ari we wikubise kuko aba atubahirije inshingano ze.

Yagize ati « Umugore wacu twebwe abasigajwe inyuma n’amateka umudebekeye ntiwamukira, kuko bumva nabi, bakunda inzoga, ahubwo utamushyira ku gitsure ntiwamutunga, ngo umushobore, kandi twanakuze tubona na ba data ari nako batunze ba mama”.

Bizimana Yohani atangaza ingaruka za Covid-19 kuri we n’umuryango we (Foto Nkusi Nikuze Diane)

Bizimana yashimangiye ko n’uwabaza ubuyobozi yasanga ari amakuru azwi ko abagore b’abasigajwe inyuma n’amateka bafite imyumvire mike baba bakeneye akanyafu k’abagabo.

Kamana Bosiko utuye mu mudugudu wa Butogo ya mbere, akagali ka  Nyonirima, umurenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze, yatangaje ko we yashatse umugore ushatse inshuro nyinshi ko kuba akubita umugore we nta gitangaza kirimo kuko n’abandi bagabo yataye yari yarabananiye.

Ati « Njye mfite umugore ukunda inzoga cyane, ndamutse ndangaye simukurikirane, ndetse byaba ngombwa nkanamukubita, yazajya anarara ku gasozi kuko buri gihe mukubita muziza ubusinzi no kutita ku rugo».

Yakomeje atangaza ko kuba abayobozi b’inzego z’ibanze ntacyo bakora ku makimbirane baba bafite mu muryango, ari uko nabo bazi neza ko abenshi mu bagore b’abasigajwe inyuma n’amateka baba barananiranye.

Kwishyingira imburagihe ntibyasigaye mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka

Ubwo ikinyamakuru umuringanews.com cyageraga mu bice binyuranye bya Nyange na Kinigi,  urubyiruko ntirwashakaga kugira icyo rutangaza, cyakora babiri muri bo mu magambo make nibo bagize icyo batangaza.

Mukamana wabyaye afite imyaka 14, ariko kuri ubu akaba afite umwana wa kabiri ku myaka 18, utuye mu mudugudu wa Nyagisenyi, akagali ka Nyamirima, umurenge wa Kinigi, yatangaje ko icyatumye abyara akiri muto ari amahane ahoraho no kurwana bidasiba by’ababyeyi be byakajije umurego mu bihe bya “guma mu rugo”, akaba yariyemeje kujya ku mugabo babyaranye umwana wa kabiri, ngo nubwo atamukunda, aho amutungishije inkoni ngo nazirambirwa azasubire iwabo.

Mushimiyimana Dancila ufite imyaka 17 utuye mu mudugu wa Kansoro, akagali ka Kabeza, umurenge wa Nyange, we aganiriza itangazamakuru yihishahisha, yashimangiye ko kwishyingira uruhare runini ari urw’ababyeyi, dore ko yabitewe n’intambara ya nyina n’umugabo bitewe no kwirirwa mu rugo, rimwe na rimwe nawe agakubitwa.

Ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore gishingiye ku myumvire mike

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abasigajwe inyuma n’amateka (COPORWA), Bavakure Vincent yatangaje ko ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo zabo izingiro ryacyo ari ubukene n’imyumvire iri hasi, ubujiji no kutababa hafi ngo babahugure, aho umugabo yumva ko ari we wenyine ufite ijambo.

Ati  “Tugenda tumenya amakuru yo muri iriya mirenge n’ahandi ko mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka habamo amakimbirane adashira, ku rundi ruhande habaho amakosa y’inzego z’ibanze yo kubarangarana, bakabibagirwa cyangwa bakitwaza ko baba badashobotse bigatuma uwahohotewe atarenganurwa uko bikwiriye”.

Abasigajwe inyuma n’amateka ni abanyarwanda nk’abandi nta hohoterwa rihakwiye

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle avuga ku bibabazo by’abasigajwe inyuma n’amateka bo muri Kinigi na Nyange (Foto Nkusi Nikuze Diane)

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  Kamanzi Axelle yatangaje ko abasigajwe inyuma n’amateka ari abanyarwanda nk’abandi, ko haramutse harabayeho kutarenganura umugore uri guhohoterwa byaba ari ikosa.

Ati ” Tugiye kongera imbaraga mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore, ariko ndibutsa abagore ko bagomba kugana inzego zibishinzwe zikabarenganura igihe cyose bahohotewe ntibumve ko nta kundi byagenda ari bwo buzima bagomba kubamo”.

Yanibukije abakobwa baterwa inda bakiri abangavu bakagira ibanga ababahohotera ko ari ikosa rikomeye baba bakora ndetse baniyangiriza ubuzima, ko ahubwo bagomba gutanga amakuru ku buyobozi bukabarenganura, abakoze ibyaha nabo bakabiryozwa.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na COPORWA mu mwaka wa 2018, bwerekanye ko abenshi mu basigajwe inyuma n’amateka bagize igice cy’abanyarwanda batishoboye, bakaba ari 0,29% ni  ukuvuga 36,073 by’abanyarwanda bose bakabakaba miliyoni 13, bakaba baboneka mu turere twose 30 tugize u Rwanda.

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment