Muri Congo ingabo za ONU zamishijweho urusasu


Ni mu gihe hakomeje intambara mu burasirazuba bw’icyo gihugu ituma umwuka wo kwamagana izi ngabo wiyongera muri rubanda.

Ibitero by’abantu bagendera ku mapikipiki byari bigandagaje mu karere ka Gombe i Kinshasa mu murwa mukuru w’icyo gihugu aho ibiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) biherereye.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, wabibonye, aravuga ko aho bari bakoraniye bahatwikiye n’amapine y’imodoka.

Umukuru wa MONUSCO muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Bintu Keita, abinyujije ku rubuga rwa interineti yatangaje ko zimwe mu modoka z’Umuryango w’Abibumbye zatwitswe avuga ko yamaganye icyo gikorwa akomeje.

Ambasade ya Cote d’Ivoire muri Kongo na yo yatangaje ko hari imodoka zayo zibwe i Kinshasa mu gihe hakomeje ubujura n’ibitero bigabwa kuri za ambasade z’ibihugu binyuranye by’amahanga nta kurobanura.

Inzego za polisi n’iz’ubutegetsi ntizashubije kuri iki kibazo.

Inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira umujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw’igihugu mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Iyi ntambnara hagati y’inyeshyamba, ingabo za leta n’abazishyigikiye, yakajije umurego muri iyi minsi ituma umutekano wari usanzwe ugerwa ku mashyi muri aka karere urushaho kuzamba.

Umuryango w’Abibibumbye uvuga ko iyi ntambara yakuye mu byabo abantu barenga 135 000. Abenshi muri bo bahungira mu duce twegereye Goma aho bakeka ko babona umutekano.

 

 

 

 

 

SOURCE: Reuters 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

Verified by MonsterInsights