Mukura yatangiye gutakaza icyubahiro yari imazeho iminsi


Habayeho gutungurana mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019, ubwo ikipe ya Mukura Victory Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa cyenda yatsinzwe ibitego 3 kuri 2 na Police FC nyuma y’amezi arindwi nta kipe iyihangara muri shampiyona y’u Rwanda. Ibi bikaba byatunguye benshi kuko wari umukino benshi bari bitezemo intsinzi ya Mukura dore ko yari imaze igihe kitari gito yihagazeho.

Mukura yatangiye gutakaza igitinyiro yari imaranye iminsi muri shampiyona

Ku munota wa gatandatu ushyira uwa karindwi nibwo Umusifuzi Mukansanga Salma yemeje Penaliti iterwa na Hakizimana Kevin Pastole, wahanganaga na Mukura VS yahozemo, Umunyezamu Wilonja Ismail akuramo umupira ariko ugarukira Kevin asubiza umupira mu izamu haboneka igitego cya mbere cya Police FC.

Ku munota wa 12 nibwo Mukura VS yishyuye igitego giturutse kuri Onesme Twizerimana yateye n’umutwe umupira uhura na myugariro David Nshimirimana ahita aboneza mu rushundura.

Ku munota wa 27 ku ishoti rikomeye Bertrand Iradukunda, yateye ugarurwa n’umunyezamu ariko umupira arawuruka usanga Ciza Hussein Mugabo, imbere y’izamu atsinda igitego cya kabiri cya Mukura, iki kibaba ari nacyo cyarangije igice cya mbere.

Igice cya kabiri Police FC yagaragaje impinduka ikina isatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura yaje no kubona ku munota wa kane w’igice cya kabiri.

Ku munota wa 65 w’umukino, habonetse igitego cya gatatu cya Police FC, bituma  biba ubwa mbere Mukura itsinzwe muri shampiyona y’uyu mwaka kuko yaherukaga gutsindwa tariki 24 Kamena 2018, ubwo batsindwaga na Kiyovu Sports 1-0 kuri sitade ya Mumena.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment