Mu rugo rwa Sandra Teta na Weasel urukundo ni rwose


Weasel wamamaye mu itsinda rya Goodlyfe abinyujije  ku rubuga rwa Instagram yifuriza umugore we Sandra Teta isabukuru nziza, agaragaza ko yamubereye urumuri mu buzima bwe.

Yanditse ati “Wabereye urumuri ubuzima bwanjye ndetse nzagushimira iteka. Isabukuru nziza umwiza cyane dusangiye ubuzima.’’

Sandra Teta asigaye agaragaza ko mu rugo bameranye neza. Nko mu ijoro ryo ku wa 12 Kamena 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yifurije isabukuru nziza umugabo we wari wujuje imyaka 38 y’amavuko amwifuriza kurama mpaka abonye abazukuru babo n’abandi bazabakomokaho.

Muri Nyakanga umwaka ushize hari hagiye hanze amafoto ya Sandra Teta afite ibikomere umubiri wose aho amakuru yavugaga ko yakubiswe na Weasel.

Nyuma Teta Sandra avuga ko yakubiswe n’amabandi, mu gihe hari uruhande rw’abamuzi neza bahamyaga ko yakubiswe n’umugabo we akaba yaramuhishiraga kubera impamvu zitandukanye.

Benshi bahamyaga ko Teta Sandra yaba akunda bikomeye Weasel ku buryo ibyo kumukubita atabyitaho, cyane ko atari ubwa mbere byaba bibaye.

Sandra Teta nyuma y’amakimbirane yabaye hagati ye na Weasel muri Kanama umwaka ushize yatashye mu Rwanda.

Ni ibintu byabaye nyuma y’uko ababyeyi be bari bamaze igihe muri Uganda baragiye kureba ibibazo by’umwana wabo, bikarangira bamucyuye.

Muri Mata 2023 Teta Sandra yasubiye i Kampala, icyo gihe yakiriwe na Weasel ndetse uyu mugabo yamushyiriye indabo ku kibuga cy’indege cya Entebbe, amakuru avuga ko kugeza ubwo umubano wabo wari umeze neza cyane.

Mu nkuru zitandukanye ziherutse kujya hanze, Weasel yagiye agaragaza ko akunda Teta Sandra bikomeye, ntatinye guhishura ko yikosoye ku mafuti yose yamukoreraga.

Weasel akunze kubwira itangazamakuru ryo muri Uganda ko we n’umugore we bari gutegura ubukwe, icyakora ntabwo itariki yabwo iramenyekana.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment