Mu kwiyamamaza PL yijeje abahinzi n’aborozi ubuvugizi


Ejo hashize ku wa Gatatu PL yamamaje abakandida depite bayo 80, mu Turere twa Burera na Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, Perezida w’iri shyaka, Mukabarisa Donatille, yabwiye abaturage ko nibabatora mu byo bazitaho harimo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi hashyirwaho Banki n’ikigega cy’ubwishingizi cy’abahinzi n’aborozi.

Umuyobozi w’ishyaka rya PL yijeje abahinzi n’aborozi ubuvugizi

Ati “Ntitwavuga iterambere rirambye, umunyarwadnda atiteje imbere, niyo mpamvu no mu byo ishyaka PL ryifuza kubagezaho harimo no gushyiraho Banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi.”

Yasobanuye ko ibi bizafasha abaturage kuzamura umusaruro bihaza mu biribwa, bityo n’iterambere muri rusange bakarigeraho.

Ni kenshi mu Rwanda humvikana ikibazo cy’abahinzi n’aborozi batishimira uko amabanki adashishikarira kubaha inguzanyo ndetse n’ibigo by’ubwishingizi bikagenda biguru ntege mu kwishingira uru rwego.

PL yijeje abahinzi n’abarozi kubakorera ubuvugizi

PL ikaba yarasobanuye ko ibi byose bigamije kongera umusaruro w’ibikomoka k’ ubuhinzi n’ubworozi butunze abarenga 70% by’abanyarwanda n’uruhare rwa 33% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment