Miss Rwanda Iradukunda yatumiwe mu birori i Washington


 

Ibirori Miss Rwanda Iradukunda Liliane yitabiriye “Fashion Weekend” muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington, byateguwe n’umuryango w’abagande baba muri Amerika witwa “Ugandans in North America Association” (UNAA), bizaba kuva kuri 31 Kanama kugeza kuya 03 Nzeli 2018. Ibi birori byatumiwemo Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ndetse n’undi munyarwandakazi w’umunyamideri Kate Bashabe uzaba amurika imyenda ye muri ibi birori. Uru rujyendo Miss Iradukunda akaba yarufashe ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2018.

Miss Rwanda Iradukunda yatumiwe muri FASHION WEEKEND muri USA

Mu kiganiro n’itangazamakuru  Prince Kid yavuze ko Nyampinga w’u Rwanda yerekeje muri Washington aho yitabiriye Fashion Weekend yatumiwemo. Yagize ati “Miss Rwanda agiye muri Fashion Weekend aho yari yatumiwe nka Nyampinga w’u Rwanda. Ni urugendo afite ariko azahura n’abantu bagiye batandukanye hari n’ibindi bitandukanye azajyenda akora bijyanye n’ibindi bikorwa nka Nyampinga w’u Rwanda”.

KATE BASHABE nawe yatumiwe muri iki kirori

 Uru rugendo Miss Iradukunda Liliane akoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rubimburiye izindi azakorera mu bindi bihugu binyuranye gusa magingo aya urwamaze kwemezwa runazwi rukaba ari urwo azakorera mu Bushinwa aho azaba yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Isi (Miss World 2018).

Miss Rwanda ku mugoroba w’ejo hashize aherekejwe n’umuryango we, yerekeje i Washington

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane bikaba biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda ku wa 26 Nzeli 2018.

 

NYANDWI Benjamin

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment